skol
fortebet

Ambasade y’Ubushimwa yavuze k’umushinwa wagaragaye akubita Umunyarwanda amuziritse ku musaraba

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by’umuturage w’iki gihugu [Umushinwa] ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.
Iyi Ambasade yatangaje ko ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Hudson Wang uhagrariye inyungu z’u Bushinwa muri Ambasade (...)

Sponsored Ad

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by’umuturage w’iki gihugu [Umushinwa] ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

Iyi Ambasade yatangaje ko ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Hudson Wang uhagrariye inyungu z’u Bushinwa muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yagize ati: “Gufata umuntu kinyamaswa no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n’amategeko ku muntu uwo ari we wese hatitawe ku mpamvu zibiteye mbere na nyuma yo kubimenyesha Polisi bihanwa n’amategeko.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko, inasaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko y’Igihugu barimo.

Hudson Wang yagize ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugia ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko. Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zatangaje ko zataye muri yombi umushinwa n’abamufashije gukubita abantu abaziritse ku giti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa