skol
fortebet

Ambasaderi Karega yahamagajwe mu Nteko ya DRC

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, ndetse aritaba kuri uyu wa Kabiri kugira ngo atange ibisobanuro ku birego iki gihugu gishinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko Ambasaderi Karega yahamagajwe saa Cyenda, ku isaha ya Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC wongeye gututumba kuva mu mezi abiri ashize, ubwo ku wa 28 Werurwe 2022, muri Teritwari ya Rutshuru hagabwe ibitero byitiriwe Umutwe wa M23, wigaruriye ibice birimo n’Umujyi wa Bunagana uri hafi y’Umupaka na Uganda.

Icyo gihe FARDC, Ingabo za RDC zasohoye itangazo zivuga ko abagabye ibitero barimo abasirikare b’u Rwanda, ndetse ko hafashwemo babiri; Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje.

Ayo makuru yahise yamaganwa n’u Rwanda ruvuga ko nta kuboko kwarwo kuri muri ibyo bitero.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasohoye itangazo yamagana ibyavuzwe.

Ryagiraga riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.’’

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko aba bantu bafashwe tariki 28 Werurwe mu gihe hari amakuru ahamya ko ahubwo bageze mu maboko ya FARDC ku wa 1 Gashyantare 2022.

Ikibazo cy’abarwanyi ba M23 mu Burasirazuba bwa RDC kuri ubu cyakajije umurego ndetse cyarushijeho guteza urunturuntu mu mubano w’u Rwanda n’umuturanyi warwo.

Mu cyumweru gishize, imirwano imaze amezi atatu hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura ubwo abayobozi ba RDC na sosiyete sivile bashimangiye ko aba barwanyi baterwa inkunga n’u Rwanda. Ni ibirego u Rwanda rwongeye guhakana.

Icyo gihe, RDC yareruye ishinja u Rwanda ko rushyigikiye M23 ndetse Inama Nkuru y’Umutekano muri iki gihugu ibyuririraho irwihanangiriza inavuga ko ari intambamyi mu nzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo guhagarika ingendo za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir ku butaka bwa RDC no guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Uyu munsi ni bwo Ambasaderi Karega yitaba Guverinoma ya RDC kugira ngo atange ibisobanuro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko Minisitiri w’Intebe ashyiraho umuntu wakira Ambasaderi Karega kuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, yagiye mu butumwa bw’akazi.

Yakomeje ati “Niba mutari mubizi, Akanama k’Umutekano ka Loni kateguye inama idasanzwe ndetse ikibazo cy’ibiganiro bya Nairobi kiri mu bizaganirwaho.’’

U Rwanda narwo rushinja RDC ubushotoranyi, aho mu cyumweru gishize igisirikare cy’iki gihugu cyateye ibisasu mu Majyaruguru y’u Rwanda bikomeretsa bamwe mu baturage ndetse ku wa Gatandatu gishimuta abasirikare babiri b’u Rwanda, kivuga ko bafatiwe ku butaka bwacyo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aheruka kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu ko ikibazo cya M23 ari “icy’Abanye-Congo kandi nikidakemuka bizakomeza bizurungutane.’’

Yanavuze ko ubushotoranyi bukomeje, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo butarujyana ku ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa