Amerika Yashinje u Rwanda Kwihunza Inzira y’Amahoro mu Kibazo cya Kongo
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Umudiplomate ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko Amerika yashatse kwagurira umushinga wayo w’ishoramari muri Afurika mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko itera inkunga amasezerano y’amahoro muri aka karere ariko u Rwanda rukabyihunza.
Ministri w’ububanyi n’amahanga wungirije ushinzwe ibibazo by’Afurika, Molly Phee, ubu ucyuye igihe, yavuze ko Amerika yari yashatse kwagura umuhanda wa gari ya moshi uva i Lobito muri Angola.
Uyu mushinga Perezida Joe Biden yasuye mu kwezi gushize, ugamije kwihutisha uburyo bwo gutwara amabuye y’agaciro ava mu majyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Zambia na Angola.
Phee yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa ko Amerika yari yavuze ko habonetse amahoro muri Kongo, yakwemera gufasha kubaka uwo muhanda ukava i Lobito muri Angola, ukagera muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo.
Yagize ati: "Twagerageje gutanga inkunga nziza. Gahunda ihamye - y’ingenzi yaganiriweho n’impande zombi irahari muri iki gihe. Ariko u Rwanda rusa n’aho rwabivuyemo.
Inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda zizwi ku izina rya M23 kuva mu 2021 zafashe ibice by’uburasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo, zikura mu byabo abantu babarirwa mu bihumbi ndetse ziteza ikibazo gituma benshi bakenera ubutabazi bwihutirwa.
N’ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, atigeze yemera uruhare rw’igisirikare cye mu buryo butaziguye muri iki kibazo, yasabye ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bakurwa burundu Repubulika ya demukarasi ya Kongo.
Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi b’Abahutu washinzwe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994
Muri iyi ntambara, ubutegetsi bw’i Kinshasa bushinja u Rwanda kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.
Ministri wungirije Phee yari mu bo ku butegetsi bwa Biden bagize uruhare muri ibi biganiro ari kumwe n’ushinzwe ubutasi muri Amerika, Avril Haines. Yavuze ko Amerika yari yatanze umuti urimo guhiga bukware abarwanyi ba FDLR ariko Kinshasa ntibikore.
Yagize ati: “Twarongeye tubisubiramo bundi bushya turabinoza neza. Mu gihe natekerezaga ko turi mu nzira nziza, Perezida Kagame yahisemo kutajya mu nama y’i Luanda mu kwa cumi nabiri. Mwabonye ko u Rwanda na M23 byigaruriye ibindi bice”.
Perezida Kagame yanenze bimwe mu bikorwa mu rwego rwo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, nk’inama y’i Luanda muri Angola avuga ko ari ukwifotoza gusa badashakiye umuti nyawo imvano nyamukuru y’ibibazo biriho.
Ivomo:VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *