Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi, Uwase Patricie ahabwa RCI: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
Yanditswe: Saturday 19, Oct 2024

Inama y’Abaminisitiri yagize Aurore Mimosa Munyangaju, wabaye Minisitiri wa Siporo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg, mu gihe Uwase Patricie wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda Cooperation Initiative (RCI).
Iyi nama yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro n’ingamba bitandukanye ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.
Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo yagizwe Ambasaderi uhagararariye u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg.
Mimosa Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya agasimburwa na Nyirishema Richard.
Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.
Yabaye umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life, akaba yaranakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere. Yamaze kandi imyaka 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari ndetse afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane.
Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Uwase Patricie wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuva muri Gashyantare 2022 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Olivier Kabera.
Mbere y’izo nshingano kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri. Afite imyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Civil Engineering yakuye muri Kaminuza ya California.
Undi wahawe umwanya n’iyi nama y’Abaminisitiri ni Ulrich Kayinamura wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, umwanya yasimbuyeho Mutesi Rusagara wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma nshya.
Kayinamura yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BK Capital, akaba afite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari bw’imyaka irenga 15.
Indi mirimo Kayinamura yakoze harimo kuba umuyobozi muri Banki Nyafurika ya Southbridge Group, yabaye Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’inguzanyo muri BPR Bank, yabaye Senior Investment Analyst mu kigega BDF.
Kayinamura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *