skol
fortebet

Barafinda Sekikubo Fred ngo azashyira Perezidansi muri buri ntara naba Perezida

Yanditswe: Wednesday 29, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Barafinda Sekikubo Fred yavuze impamvu yatumye yongeye gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ari uko afite ibintu 200 ashaka gukorera abanyarwanda biri muri Manifesto yateguye.

Sponsored Ad

Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye ngo azahatane mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Aherekejwe n’umugore we, yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa,kuri uyu wa 29 Gicurasi.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yari yashatse kwiyamamaza bwa mbere ntibikunde, yateguje ikiganiro n’itangazamakuru kizibanda ku gusobanura iyo Manifesto.

Yagize ati :"Ikubiyemo[Manifesto] impamvu nziza nyinshi 200,nzaziramburira abanyamakuru neza.

Harimo kuzana Perezidansi enye ziyongera kuri imwe isanzweho.Mu majyaruguru nkahashyira Perezidansi ikemura ibibazo byabo batiriwe basiragira baza i Kigali.Mu majyepfo mbashyirireho indi,iburasirazuba n’iburengerazuba.Noneho icyo nicyo twita kwegereza abaturage serivisi za leta.

Na Immigration nuko nzabikora,nyibegereze noneho abashaka ibyangombwa byo kujya mu mahanga bajye babifatira mu ntara zabo, mu mirenge yabo.

Nje koroshya ibintu mu gihugu mu buryo budasanzwe.Nzazana politiki y’ikosora kuri Afurika..."

Barafinda w’imyaka 54 y’amavuko,yigeze kujyanwa mu bitaro bya CRAES Ndera na RIB yavugaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwagaragaye ubwo yatangaga ibiganiro kuri You Tube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa