skol
fortebet

Barafinda Sekikubo Fred yongeye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Barafinda Sekikubo Fred yongeye kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) atanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 29 Gicurasi nibwo Barafinda Sekikubo Fred w’imyaka 54, yongeye kujyana kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Barafinda yageze kuri NEC aherekejwe n’umugore we yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora,Madamu Oda Gasinzigwa.

Barafinda yatanze imikono asabwa 600 imusabira kuba kandida Perezida mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Nyuma yo kugerageza muri 2017 ntibikunde kubera kubura ibyangombwa,Barafinda yongeye kugerageza amahirwe muri 2024.

Ubwo yatangaga kandidatire muri 2017, Barafinda yavuze ko atagiye muri politiki ku bw’impanuka ngo politiki iri mu rutirigongo rwe, itogota, ngo yatekereje kwiyamamaza ku bw’imisemburo imurimo, imugize.

Icyo gihe yavuze ko imigabo n’imigambi ye ari ugukuraho imisoro ku butaka gakondo Kanani y’Abanyarwanda, gukuraho imisoro ku nzu z’Abanyarwanda ngo buri wese akagira aho ataha yaba akennye cyangwa akize no guca umuco wo kugumirwa ngo “watewe na Leta zabayeho zititaye kuri icyo kintu”.

Ibyo ngo yari kubigeraho mu “gufata abana b’urubyiruko urw’abahungu n’abakobwa b’imyaka runaka, babahurize hamwe bazashimane…” ibyo ngo ni ibyo yageraho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa