skol
fortebet

"Bazaze ari benshi"-Perezida Kagame aratangirira kwiyamamaza i Musanze

Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame agiye gutangira kujya hirya no hino mu gihugu, agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza.

Sponsored Ad

Abakandida-depite na bo bazagera mu turere twose, nk’uko Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’ibikorwa by’uyu Muryango byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga rusange muri FPR Inkotanyi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ibyo uyu Muryango wemereye Abanyarwanda byagezweho ku kigero cya 90 ndetse bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bizashyirwa muri manifesto ya 2024-2029.

Ati “Bakurikijeho gahunda yo kwitorera umukandida uzabahagararira mu matora, Nyakubahwa Paul Kagame.’’

Ibikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Kagame arabitangirira i Busogo mu krere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu

Dr Utumatwishima ati :"Abanyamuryango bariteguye, abaturage hafi ya za site bariteguye. Tuzatangira ejo, i Busogo, bazaze ari benshi".

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150 zamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ati “Ni abahanzi, hari n’abatari abahanzi biririmbira bahuye, bari nko mu muganda. Si twe twavuze ngo bamamaze mbere y’igihe.’’

Umunyamabanga Mukuru wa FPR INKOTANYI,Wellars Gasamagera, yasobanuye ko impamvu hari uduce twahurijwe hamwe mu bikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ari uko iminsi yo kwamamaza ari 21 gusa kandi hari n’ibindi bikorwa bigomba gukorwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasabye abakandida mu byiciro bitandukanye kubahana mu gihe bari mu bikorwa byo kwiyamamaza bitangira kuri uyu wa Gatandatu.

NEC ivuga ko uzanyuranya n’amategeko n’amahame ashobora kuzakurwa ku rutonde ndetse no kwiyamamaza kwe kugahagarikwa burundu.

Ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro kirambuye iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa