skol
fortebet

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Kikwete bazahurira kuri Pannel mu nama i Kigali

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa 24 kugera kuwa 27 Kanama 2023.i Kigali harabera umwihero ku miyoborere uzamara iminsi itatu, urahuriramo bamwe mu bayobozi b’ibigo na Guverinoma .

Sponsored Ad

Ni umwiherero wateguwe ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n’ihuriro rya ba Guverineri muri Nigeriya rizwi nka NGF, aho bazaba basesengurira hamwe imiyoborere ikwiye kubaranga

Ku murongo wibizabera muri uyu mwiherero harimo n’ibiganiro kuhazaza ha Afurika n’uruhare rwayo mu guhindura Isi, bizayoborwa n’Abagabo batatu bakomeye barimo Perezida Paulo Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wayoboye igihugu cya Kenya na Jaka Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzaniya.

Hazanabaho kandi ihuriro ry’ibigo n’abikorera barebera hamwe amahirwe ahari mu gushora imari no kubaka ubushobozi mu bukungu.

Guhurira kuri Pannel imwe kwa Perezida Kagame na Kikwete bizaba bisobanuye ko umwuka mubi wakuruwe n’ibyo Kikwete yigeze gusaba u Rwanda bidashoboka warangiye, cyangwa se nawe byageze igihe amenya ukuri nyako kw’ibyo yasabaga byasaga no gukora mu nkovu Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ngoma ye, Kikwete wari perezida wa Tanzaniya yateje ibibazo u Rwanda ubwo yasabaga ko rwashyikirana na FDRL igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Bizaba ari amateka yanditswe kuva muri 2013 Ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bw’Afurika umaze ushinzwe,ari naho uyu wahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavuze ko hakenewe ubwumvikane bw’Isi kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igire amahoro azahoraho. Mu byo yasabye harimo ko u Rwanda rwajya mu biganiro n’umutwe wa FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa