skol
fortebet

Bwa mbere Boris Johnson yemeje ko ntakizabuza abimukira koherezwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yashimangiye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta kizayibuza kuba kandi vuba, nubwo hari imbogamizi mu by’amategeko zikomeje kuzamurwa na bamwe mu banyamategeko bashaka ko ikomeza kudindira andi mezi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abinjira mu Bwongereza mu bwato buto bwambukiranya agace ka Channel cyangwa abinjizwa mu makamyo, bidatinze “bazahita” boherezwa mu Rwanda, mu bilometero bisaga 4,000 uvuye mu Bwongereza werekeza mu burasirazuba bw’Afurika.

Biteganyijwe ko nibagera mu Rwanda bazakirwa bagahabwa amahirwe atandukanye yose abafasha kubaho bafite uburenganzira busesuye nk’ubw’abenegihugu. Muri ayo mahirwe harimo ayo gukomeza amashuri, kugera ku mirimo itandukanye no guhabwa serivisi zose zoroshya imibereho yabo mu Gihugu.

Boris Johnson yemeje ko iyo gahunda idashobora gukorwa idahuye n’imbogamizi mu by’amategeko nyuma y’aho ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’ubutabera byamaze gushyikiriza Guverinoma inyandiko zamagana iki gikorwa, ariko agashimangira ko ibyo bidashobora guca intege iyi gahunda igamije gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’icuruzwa ry’abantu.

Mu ruzinduko rwe ku Kibuga cy’Indege cya Southampton, Boris Johnson yagize ati: “Ni byo koko, hazabaho imbogamizi, abanyamategeko bazirekura bagerageza kubangamira ikemurwa ry’iki kibazo. Twari tuzi ko ibyo bizaba, ariko ni ibintu bibi cyane”.

Yongeyeho ati: “Turaza gushaka inzira yo guharanira ko abimukira boherezwa mu Rwanda vuba.”

Yashimangiye ibyo guharanira ko iyi gahunda ikora vuba na bwangu mu gihe umubare w’abambuka umupaka baciye mu nzira y’amazi bamaze kurenga 7,000.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, ku wa Kabiri yavuze ko indege zizana abimukira mu Rwanda zizatangira kogoga ikirere mu mahirwe make yose azaboneka mu gihe cya vuba ndetse ko ku birebana n’amategeko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwubahirije amategeko kandi bukaba n’’urugero rwiza rwatangiye kwiganwa n’amahanga.

Yashimangiye ibyo guharanira ko iyi gahunda ikora vuba na bwangu mu gihe umubare w’abambuka umupaka baciye mu nzira y’amazi bamaze kurenga 7,000 kuva uyu mwaka watangira.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, ku wa Kabiri yavuze ko indege zizana abimukira mu Rwanda zizatangira kogoga ikirere mu mahirwe make yose azaboneka mu gihe cya vuba ndetse ko ku birebana n’amategeko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwubahirije amategeko kandi bukaba n’’urugero rwiza rwatangiye kwiganwa n’amahanga.

Gusa yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwakira komvokasiyo z’ibigo bitanga serivisi z’ubutabera ariko ikaba yarazirengagije, yongeraho ko Leta y’u Bwongereza ikomeje kugira icyizere ko indege ya mbere izatwara abimukira n’abasaba ubuhungiro mu mezi make ari imbere.”

Nubwo iyi gahunda igamije gukemura ibibazo byaburiwe umuti ku mugabane w’u Burayi by’Abanyafurika bambuka bagerageza kujya gushaka amahirwe babuze ku mugabane wabo, imiryango itandukanye yita ku mpunzi n’abimukira yagaragaje impungenge zirimo no kuba abazagarurwa muri Afurika bari bafite inzozi zo kwibera ku wundi mugabane bikaba bishobora kubatera ibibazo mu mitekerereze.

Bamwe bagiye bavuga ko u Bwongereza burimo guhunga inshingano zokwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro, ariko Leta y’icyo gihugu yo igashimangira ko abazoherezwa mu Rwanda atari abasaba ubuhungiro bose ahubwo ko ari gahunda ireba abinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatanga icyuho cy’ibyaha bitandukanye birimo n’icuruzwa ry’abantu.

Arikiyepisikopi wa Canterbury Msgr. Justin Welby we yageze n’aho avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza “bunyuranye n’umugambi w’Imana.” Abenshi bahera kuri ubwo butumwa yatanze bagerageza kunenga icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza cyitezweho umusaruro wahishwe intekerezo zabo.

Minisitiri w’Intebe Johnson yavuze ko iyi gahunda yuje igihamya cy’ubumuntu, ubugiraneza ndetse n’umutima utabara.

Sorce:Dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa