skol
fortebet

Byagendekeye bite abandi banya Politiki bahagaritswe mu buryo bumwe nk’ubwa Bamporiki ?

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho birimo icyaha cya ruswa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko umwanzuro wo guhagarika Bamporiki wafashwe na Perezida wa Repubulika.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIBRw rwatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco afungiwe iwe.
Akaba akurikiranweho icyaha cya (...)

Akaba akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ibyemezo nk’iki bya perezida bisinyweho na Minisitiri w’intebe byabayeho na mbere.

Rimwe na rimwe bikurikirwa no kujyanwa mu nkiko, cyangwa se guhagarikwa mu kazi mu gihe runaka uwari wahagaritswe akazahabwa akazi ahandi.

Biheruka ku wari umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Center, Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe mu mpera z’umwaka ushize "kubera ibyo akurikiranyweho", nyuma y’amezi atatu yagizwe umukuru w’ibitaro bya CHUB i Butare.

Jean Marie Vianney Gatabazi minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho ubu, nawe yahagaritswe mu 2020 ubwo yari guverineri w’Intara y’amajyaruguru, maze yandika kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n’ishyaka FPR INKOTANYI, yasubijwe mu mirimo ye hanyuma mu mwaka ushize agirwa minisitiri.

Muri Mata 2018 Perezida Kagame yahagaritse James Musoni wari minisitiri w’ibikorwa remezo kubera ibyo yavuzweho mu binyamakuru, hashize amezi atandatu yagizwe ambasaderi muri Zimbabwe.

Muri 2020 kandi minisitiri w’intebe w’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu z’ibyo yagombaga kubazwa.

Ibyemezo nk’ibi bihagarika abategetsi ntibigezwa mu nkiko ngo rubanda imenye ibyo bari bakurikiranyweho uretse Dr.Isaac Munyakazi wakatiwe azira ibyaha bya ruswa.Yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Edouard Bamporiki w’imyaka 39,ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico.

Yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa