skol
fortebet

Byigero wayoboraga WASAC yirukanwe ku nshingano ze

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Byigero Dusenge Alfred wayoboraga WASAC yirukanwe ku mwanya we muri iki kigo hanyuma inshingano ze zihabwa by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.
Bwana Byigero yirukanwe ku mpamvu zitatangajwe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi atandatu n’ibyumweru bibiri kuko yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Wasac ku wa 15 Ukuboza 2021.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Perezida Kagame mu bubasha bwe ariwe wirukanye Byigero akamusimbuza by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.
Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo (...)

Sponsored Ad

Byigero Dusenge Alfred wayoboraga WASAC yirukanwe ku mwanya we muri iki kigo hanyuma inshingano ze zihabwa by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.

Bwana Byigero yirukanwe ku mpamvu zitatangajwe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi atandatu n’ibyumweru bibiri kuko yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Wasac ku wa 15 Ukuboza 2021.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Perezida Kagame mu bubasha bwe ariwe wirukanye Byigero akamusimbuza by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.

Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo wa leta. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.

Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y’amazi apfa ubusa n’akoreshwa ariko ntiyishyurwe. Urugero ni nk’aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.

Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk’igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.

Wasac ifite abakozi bagera ku 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n’inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa