skol
fortebet

#CHOGM2022:Madamu Jeannette Kagame yasabye isi guhagarika vuba ihohoterwa rikorerwa abagore no gushyingira abana bato

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeanette Kagame yasabye isi yose gufatanya kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore ririmo kubashyingira ku gahato n’ibindi.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye I Kigali.
Madamu wa Perezida Kagame yagize ati "Nta kwihangana guhari mu gihe ubu bitatu bya kane bya miliyari y’abana b’abakobwa (...)

Sponsored Ad

Madamu Jeanette Kagame yasabye isi yose gufatanya kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore ririmo kubashyingira ku gahato n’ibindi.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye I Kigali.

Madamu wa Perezida Kagame yagize ati "Nta kwihangana guhari mu gihe ubu bitatu bya kane bya miliyari y’abana b’abakobwa bashyingirwa ku gahato. Uko twese tubizi, abana ntabwo bakwiriye kwemererwa gushaka.

Nyuma y’ibyo kandi, birababaje kumenya ko kimwe cya kabiri cy’abagore ku Isi yose bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bazi umugore warikorewe."

Icyakora Madamu Jeannette Kagame yashimye ko uruhare rw’abagore mu iterambere ry’isi rumaze kugaragara by’umwihariko hano mu Rwanda.

Ati"Uruhare rw’abagore n’abakobwa rwavuye ku kuba inzirakarengane z’amakimbirane bahinduka abari ku ruhembe rwo kurinda amahoro arambye hagati yabo n’ibihugu. Uruhare rw’abagore mu kubaka amahoro, rwabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda."

Yasabye Umuryango wa Commonwealth gushyigikira abagore no kubaha amahirwe yo gutanga umusanzu wabo mu guhindura isi.

Ati"Dushyigikire ubushobozi bw’abagore n’abakobwa muri Commonwealth tubahe amahirwe yo gutanga umusanzu mu nguni zose z’imibereho myiza, ubukungu, politiki n’ibindi".

Madamu wa Perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, ngo abantu bishimiye ko u Rwanda rwayakiriye.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth izamara iminsi 2, zizatanga imirongo migari ku cyakorwa ngo inzitizi zikibangamira abagore ziranduke, zirimo ihohoterwa ribakorerwa, kutagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu, uruhare ruto n’umubare w’abagore uri hasi mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse n’ingaruka zishingiye ku ihindagurika ry’ibihe (climate change).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa