Christophe Mboso wa RDC yavuze ko mu mwaka w’1800 u Rwanda rutabagaho
Yanditswe: Monday 01, May 2023

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yavugiye imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye kuri Stade de Martyrs i Kinshasa mu muri Mitingi y’ihuriro Union Sacrée kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 30 Mata 2023, ko u Rwanda rutabagaho mu myaka y’1800 .
Mu ijambo rye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yatunze urutoki Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amwita umwanzi w’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, ashimangira ko u Rwanda ari rwo rufite umwenda ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho kuba ibinyuranye n’ibyo nk’uko Perezida Kagame yabivugiye muri Bénin.
Ati: “(…) Mu myaka ya 1800, u Rwanda ntirwabagaho, u Rwanda ni rwo rufitiye ubutaka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, i Gisenyi ni muri Congo”.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga, Mboso yashishikarije Abanyekongo muri rusange ndetse n’urubyiruko cyane cyane kurengera ubusugire bw’igihugu avuga ko cyugarijwe no gucibwamo ibice.
Christophe Mboso ati "Ndabwira urubyiruko. Ndabasaba gukomeza kuba maso kugirango murengere ubusugire bw’igihugu. Urungano rutazaba maso rushobora kuzibonera ntacyo rwakora igihugu cyacu gicikamo ibice, ”
Ubwo yari mu ruzinduko muri Bénin, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by’imipaka hagati y’u Rwanda na Congo asobanura ko igice cy’u Rwanda cyometswe kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku bindi bihugu igihe abazungu bakataga imipaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *