skol

Depite Habiyaremye weguye mu Nteko yashinje Polisi kumwibasira

Yanditswe: Monday 21, Nov 2022

featured-image

Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin,yeruye avuga ko yashyizweho igitutu na Polisi y’u Rwanda birangira yeguye mu nteko ishinga amategeko yari amazemo imyaka isaga 4.
Uyu munyapolitiki wari kumwe n’abandi ba Depite bari mu itsinda riri gusura Abaturage mu Karere ka Nyaruguru avuga ko video imugaragaza yasinze yo muri Werurwe 2021 yari yarazimye ariko Polisi yongeye kuyimubaza ubu.
Bwana Habiyaremye avuga ko atumva uko Polisi imubaza ibintu byabaye mu myaka 2 ishize yasabiye imbabazi, (…)

Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin,yeruye avuga ko yashyizweho igitutu na Polisi y’u Rwanda birangira yeguye mu nteko ishinga amategeko yari amazemo imyaka isaga 4.

Uyu munyapolitiki wari kumwe n’abandi ba Depite bari mu itsinda riri gusura Abaturage mu Karere ka Nyaruguru avuga ko video imugaragaza yasinze yo muri Werurwe 2021 yari yarazimye ariko Polisi yongeye kuyimubaza ubu.

Bwana Habiyaremye avuga ko atumva uko Polisi imubaza ibintu byabaye mu myaka 2 ishize yasabiye imbabazi, none ubu bikaba byongeye kumugarukanaho, asanga atakwihanganira guhora asobanura,niko guhitamo kwegura.

Gusa ntiyemera ko yari yasinze, ariko ababazwa n’uko yafatanwe n’abandi akaba ariwe uhanwa wenyine kuko bose ngo bari abayobozi, ndetse abandi imodoka zabo baraziretse nyamara we iye barayipakira.

Uyu mugabo yumvikanishije ko habayeho kumwifatira ku gahanga, avuga ko yafashwe ari kumwe n’umwe mu ba Vice Mayor b’Akarere,Perezida wa Njyanama n’abandi, bo barabareka baramufata wenyine

Yavuze ko ngo nyuma yaganiriye na Polisi asaba imbabazi ariko ubu ngo ntazi impamvu ariwe wahoraga abazwa ibyabaye muri icyo gihe.

Mu kiganiro na Radio Flash FM,Bwana Habiyaremye yavuze ko yeguye ngo abashe kwita ku muryango FPR Inkotanyi.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Primo Media Rwanda yo kuri You Tube yavuze ko iyo bitaba Polisi atari kwegura.

Yavuze ko nubwo yeguye ahamya ko imitego yaba yaratezwe kera imushibukanye ubu, ndetse ngo iyi video yazanwe na polisi kuko nta muntu wundi wari uhari.

Yagiriye inama abasigaye mu nteko ko bakwiriye kugira amakenga ku kintu icyo aricyo cyose. Ku nzego z’umutekano ngo zikoreshe ukuri n’umucyo kuko kuri we ngo ntibyabayeho, kandi ngo ibintu bikwiye gukemurwa ku gihe kuko kumweguza nyuma y’imyaka 2 hari ikibyihishe inyuma.

Biravugwa ko uyu mugabo ngo yaba agambaniwe n’abahoze ari abayobozi nawe yigeze gushyirishamo bamwe bakegura abandi bagafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa