skol
fortebet

Depite Rwabyoma watutse umuyobozi wa HRW yanamusabiye kwigishwa

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

.Depite Rwabyoma yashimangiye ko aticuza kuba yaravuze ko Kenneth uyobora HRW ari imbwa.

. Kenneth uyobora HRW yanenze gahunda yo guca amashashi

Sponsored Ad

Ruku Rwabyoma umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yasabye komisiyo y’ igihugu y’ uburenganziza bwa muntu kwigisha Kenneth Roth uyobora umuryango mpuzamahanga wita ku burenganziza bwa muntu HRW.

Rwabyoma yabivugiye mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017, ubwo Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu yagezaga ku nteko ishinga amategeko raporo y’ ibikorwa byayo 2016/17.

Umunyamabanga nshingwabikorwa bwa muntu Nirere Madeline yatangarije intumwa za Rubanda ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu bwubahiriza neza.

Tariki 19 Ukwakira 2017, iyi komisiyo yagejeje ku nteko ishinga amategeko raporo y’ ubugenzuzi yakoze igira ngo ingenzure ibyari byatangajwe muri raporo ya HRW yavugaga ko inzego z’ umutekano mu Rwanda zica abakekwaho ibyaha bito. Nirere icyo gihe yagaragaje hari abo HRW yavuze ko bishwe kandi bakiriho.

Kuri iyo tariki nibwo Depite Rwabyoma yavuze ko Kenneth Roth uyobora HRW ari imbwa y’ Interahamwe.

Yagize ati “Natwandikeho(Kenneth Roth) uko ashaka, turacecetse, turacecetse. Hari abamukurikira ibyo avuze ugasanga babitwaye nkaho bifite ishingiro. Ni imbwa y’Interahamwe [Mumbabarire gukoresha iryo jambo mu nteko] isingiza uvuze nabi u Rwanda uwo ariwe wese.”

Kuri iyi nshuro Depite Rwabyoma yongeye gukomoza kuri Kenneth Roth avuga ko amazina yamwise Imbwa y’ interahamwe hari abayafashe ukundi ni ubwo yavuze ariko ari ukuri.

Rwabyoma yavuze ko ashimye byimazeyo raporo ya Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu.

Rwabyoma yakomeje avuga ko noneho Kenneth Roth yibasiye politiki y’ u Rwanda anenga gahunda yo guca ikoresha ry’ amashashi.

Ati “Muziko twanga amashashi. Yahereye ku bintu by’ amashashi, abizanamo politiki zo mu Rwanda. Twabwiye uriya mugabo Kenneth Roth ko turambiwe.”

Yunzemo ati “Ajya asoma reports nk’ izi ngizi, ubu hari ikintu mwasize inyuma? Icyo muterekanye ni iki? Kuki atareba ibi byose, akareba umuzigo dufite, n’ uko tugenda tubikoraho, arajya mu mashashi arayashakaho iki? Nagume mu mashashi areke politiki zacu.Rwose ibi bintu ni agasuzuguro, ni ibintu bidakwiye, mugende murebe ibintu by’ amashashi yazanye na politiki z’ u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Turasaba Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu ko yahera ahangaha ikamwigisha, ariko ibyinshi arabireba. Rwose iyi report muzayimushyikirize muti rwose tuguhaye kopi y’ ubuntu irebere ibyiza dukora hano wijya gushakisha mu mashashi”


Kenneth Roth

Kenneth Roth yavuze ngo “Rwanda’s lack of plastic bags sounds laudable until you realize it’s built on the lack of any public dissent” tugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ko ibura ry’ amashashi rizakomeza guteza ikibazo kuko bishingiye kukuba abaturage batemererwa gutanga ibitekerezo.


Kenneth Roth yanenze gahunda y’ u Rwanda yo guca ikoreshwa ry’ amashashi

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Depite,nta ntumwa ya rubanda itukana.Nubwo HRW yavuze bimwe mu byo utemera,hari ibyo yavuze biribyo.
    HRW ifite akamaro.Ikibazo gusa nuko n’abazungu bakora ibintu bibi byinshi,ntihagire uvuga.Urugero,reba uburyo Russia,USA,FRANCE,etc...bagenda bakica abaturage muli Syria.Cyokora akenshi HRW irabarega.Nubwo itabahana.
    Natwe hano mu Rwanda,hari ibintu byinshi bibi bikorwa.Kubivuga ntabwo ari bibi.Hari abantu benshi mu Rwanda baburiwe irengero,barimo ba colonel Cyiza.Watubwira aho bari?Nibuze HRW irabivuga.Nubwo hari ibyo ibeshya.

    Depite rwose ibyo wakoze sibyo! Kabone niyo yaba abeshya ark mu muco nyarwanda gutukana ntibirimo kd noneho umuntu ufite imyaka nkiyawe!!! En plus munteko ishinga amategeko koko!! None c nawe ibaze abana babyiruka babona abagabo batukana kuma TV Kd Depite wagombye kuba examplaire kumico myiza yewe no kwihangana, ahubwo numva njye ukwiye gusaba imbabazi kuko wasebeje igihugu cyawe na rubanda uhagarariye.

    Depite rwose ibyo wakoze sibyo! Kabone niyo yaba abeshya ark mu muco nyarwanda gutukana ntibirimo kd noneho umuntu ufite imyaka nkiyawe!!! En plus munteko ishinga amategeko koko!! None c nawe ibaze abana babyiruka babona abagabo batukana kuma TV Kd Depite wagombye kuba examplaire kumico myiza yewe no kwihangana, ahubwo numva njye ukwiye gusaba imbabazi kuko wasebeje igihugu cyawe na rubanda uhagarariye.

    ariko ubundi njye nibwo bwa mbere numvise izina Rwabyoma mu mazina y’ ikinyarwanda kandi ndi mukuru! rwose mu muco nyarwanda umuntu mukuru ntatukana byongeye ari abantu hubashywe nko mu ntéko. amashyaka ajye ahugura abantu agiye gushyira ku rutonde yamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa