skol
fortebet

DR Congo – Rwanda: ’Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari’ - Amerika

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashishikariza u Rwanda na DR Congo kugera ku masezerano y’amahoro azagendana n’amasezerano y’ishoramari rya miliyari z’amadorari mu ishoramari ku mabuye y’agaciro, nk’uko umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump kuri Afurika abivuga.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Massad Boulos ku wa kane yabibwiye ati: "Ubwo tuzasinya amasezerano y’amahoro…amasezerano ku mabuye y’agaciro na DRC azasinywa uwo munsi, maze andi nk’ayo, ariko atandukanye mu ngano, asinywe n’u Rwanda kuri uwo munsi".

Amerika na Qatar bimaze igihe mu muhate ukomeye wo kumvikanisha ibihugu byombi ngo bigere ku mahoro, nyuma y’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ubu gafite imijyi ikomeye, Goma na Bukavu, igenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Muri aya makimbirane, ingabo z’u Rwanda zishinjwa gufasha M23, ingabo za DR Congo na zo zigashinjwa gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bwa Kigali. DR Congo n’u Rwanda bose bahakana ibyo.

Kuri uyu wa gatanu byitezwe ko abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda baha Washington, buri bamwe ukwabo, inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, byitezwe ko ashobora gushyirwaho umukono mu gihe cy’amezi abiri, nk’uko Reuters ibivuga.

Umusaruro w’ibi biganiro by’amahoro urimo kuboneka kuko imirwano yagabanutse bigaragara muri ibi byumweru hagati ya M23 n’ingabo za leta na Wazalendo mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.

Massad Boulos yavuze ko hagati muri uku kwezi kwa Gicurasi umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika Marco Rubio azahurira i Washington na bagenzi b’u Rwanda na DR Congo kugira ngo bemeranye ku nyandiko ya nyuma y’amasezerano y’amahoro.

Boulos avuga ko mbere y’umuhango wo gusinya ayo masezerano uzabera muri White House, Washington yiteze ko ibihugu byombi bikemura impungenge za buri kimwe. Urugero, ko u Rwanda rugomba kuvana ingabo zarwo muri DR Congo no kureka gufasha M23. Na Congo igakemura impungenge z’u Rwanda ku mutwe wa FDLR.

Mbere y’uko kandi ayo masezerano asinywa, Boulos avuga ko u Rwanda na DR Congo bizabanza gusinya amasezerano y’ubukungu na Washington arimo ko kompanyi z’Abanyamerika n’ibindi bihugu by’iburengerazuba zizashora miliyari z’amadorari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya DR Congo, n’imishinga y’ibikorwa remezo yo gufasha ubucukuzi mu bihugu byombi harimo no gutunganya amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Reuters isubiramo Boulos avuga ati: "[Amasezerano] na DRC ari ku rwego runini, kuko ni n’igihugu kinini kandi gifite umutungo kamere mwinshi, ariko n’u Rwanda rufite umutungo kamere mwinshi n’amahirwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro…kuva mu kuyacukura kugeza mu kuyatunganya no kuyacuruza".

Boulos avuga ko Kompanyi zo muri Amerika n’iburengerazuba zabwiye Washington ko zizashora miliyari z’amadorari muri aka karere ayo masezerano y’amabuye y’agaciro namara gusinywa.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ariko babona ko uyu muhate w’amasezerano y’amahoro ashyizwemo imbaraga na Qatar na Amerika udahagije, kandi binubira ko uwo muhate "uheza abanyecongo mu biganiro birimo kuba".

Nubwo bashima intambwe iheruka guterwa hagati y’ubutegetsi bwa Tshisekedi na M23, hamwe na Kigali na Kinshasa, aba bavuga ko ibiri mu nyandiko yerekanywe y’ibyo bumvikanye bidahagije.

Mu nyandiko basinye, Joseph Kabila, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Delly Sesanga basabye ko haba igisubizo cy’Abanyecongo ubwabo ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba, babanje kwiga impamvu-muzi z’ibibazo no kureba umuti urambye.

Mu mpamvu-muzi bavuga zitera ikibazo cy’umutekano mucye bavuzemo guhonyora itegekonshinga, imiyoborere mibi, no guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwa rubanda. Bongeraho n’impamvu zo hanze zirimo kuvogera ubusugire bwa DR Congo no kwigabiza bitemewe n’amategeko amabuye y’agaciro yayo.

Mu bisubizo birambye, aba banyapolitike bane bavuze ko bashyigikiye umuhate w’abasenyeri gatolika na protestanti bamaze igihe begera impande zose zirebwa n’iki kibazo, bavuga ko "ari yo nzira yonyine y’Abanyecongo" ifunguriye impande zose. Basabye abandi bose – Ubumwe bwa Afurika, Doha na Washington, gushyigikira uyu muhate w’aba banyamadini.

Kabila, Katumbi, Fayulu na Sesanga basaba kandi ibikubiye mu masezerano ku mabuye y’agaciro avugwa na Amerika bigomba gushyirwa ahagaragara kugira ngo habe umucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa