skol
fortebet

Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Emmanuel Ugirashebuja wahoze ari Perezida w’urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta.

Sponsored Ad

Dr.Ugirashebuja yanakoze mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igihe kinini akuriye ishami ry’amategeko.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja asimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45,yari amaze amezi arindwi avuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ).

Dr Ugirashebuja Emmanuel yavukiye i Nairobi ku wa 25 Ukuboza 1976. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa