skol
fortebet

Dr Frank Habineza Azongera yiyamamaze ku myanya wa Perezida wa Repuburika

Yanditswe: Saturday 13, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza yongeye gutorerwa kuzahagarira ishyaka rye DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), mu matoro y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Sponsored Ad

Bwana Habineza yari yabanje gutorerwa kuba perezida w’ishyaka rya DGPR muri manda nshya y’imyaka 5.

Abarwanashyaka ba DGPR nibo batoye ko bwana Habineza ku bwiganze busesuye ku kigero cya 100%, bifuza ko yakongera kuba umukandida w’ishyaka ku mwanya wa perezida wa repubulika mu matora ataha.

Undi bari bagerageje kwamamaza Jean Claude Ntezimana nawe ubwe yiyemereye ko Dr Frank Habineza ariwe ukwiye kubahagararira, Atari uko we atabifitiye ububasha, ahubwo ko igihe kitaragera.

Dr Frank Habineza asanzwe ari nawe muyobozi mukuru w’iri shyaka, ndetse yari asanzwe ahagarariye ishyaka rye mu nteko ishingamategeko nk’umudepite.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (ryiyita ko ritavugarumwe n’ubutegetsi) ryakoze kongere yaryo ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 z’ukwezi kwa 5 mu 2023.

Uko amatora imbere muri DGPR yagenze kuri uyu wa gatandatu:
Dr Frank Habineza yongewe gutorerwa kuba perezida w’ishyaka, uwitwa Maombi Carine atorerwa kuba visi perezida, naho Jean Claude Nzeyimana atorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka DGPR.
Uwitwa Icyizanye Masozera niwe watorewe kuba umubitsi ku rwego rw’igihugu.

Mbere gato y’amatora, abanyamuryango babanje kuvugurara amwe mu mategeko y’iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo cyangwa se abangamye mu bundi buryo

Abagize Komite bari basanzwe ari 9 naho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba 7, bakavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye! Mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari 5 gusa!

Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na Manda ya Komite Nyobozi! Itegeko ryari ririho ryagenaga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa Manda y’inyaka itanu yongerwa rimwe!

Mu itegeko rishya, iyi "rimwe" yavuyemo! Abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa Manda y’imyaka 5 yongerwa! (Inshuro baziyamamaza bakaba aribo bakwinanirwa ariko itegeko ritabakumira)
Amatora rusange ya 2024
Mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite hamaze iminsi hari kubera impaka ku ivugurura ry’itegeko nshinga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuriza hamwe amatora y’umwaka utaha wa 2024.

Uyu mushinga wo guhuriza hamwe aya matora yombi, wamaze kwemezwa n’abadepite, ukaba utegerejwe kwemezwa bidasubirwaho n’abasenateri.

Ni umushinga wateguwe na minisiteri y’ubutabera, ibisabwe na perezida wa repubulika nkuko byemezwa n’amakuru agera ku Muryango.

Ubusanzwe manda y’abadepite yarikwiye kurangirana n’uyu mwaka, ndetse mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2023 nibwo hari kuba andi matora y’abadepite.

Kubera uwo mushinga wo kuyahuriza hamwe byabaye ngombwa ko aba badepite bongezwa indi mwaka, kugirango bategereze igihe amatora yabo azabera, ubwo azaba yahujwe n’abaperezida wa repubulika.

Komisiyo y’amatora niyo yabanje gutanga icyifuzo cyo guhuriza hamwe aya matora, ariko byasabaga kubanza kuvugurura itegeko nshinga kugirango byemezwe bidasubirwaho.

Itegeko nshinga ryaravuguruwe cyane cyane mu ngingo zavugaga ku matora y’abadepite ndetse n’aya abasenateri batorwa.

Kuri ubu igitegerejwe ni uko iri tegeko nshinga rivuguruwe rigomba kwemezwa bidasubirwaho ndetse n’amatora rusange hakamenyekana igihe n’amatariki azabera mu mwaka utaha wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa