Dr Frank Habineza yavuze ku kibazo cy’imisoro cyagarutsweho na Perezida Kagame
Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Democratic Green Party of Rwanda,Dr Frank Habineza,yashimiye Perezida Kagame kuba yahaye umurongo ikibazo cy’imisoro yari iremereye abanyarwanda,asaba ko yagabanwa vuba abanyarwanda bakongera gukora bishimye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023,Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka myinshi ataribyo bituma iboneka.
Yabivuze ubwo yakiraga indahiro ya (...)
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Democratic Green Party of Rwanda,Dr Frank Habineza,yashimiye Perezida Kagame kuba yahaye umurongo ikibazo cy’imisoro yari iremereye abanyarwanda,asaba ko yagabanwa vuba abanyarwanda bakongera gukora bishimye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023,Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka myinshi ataribyo bituma iboneka.
Yabivuze ubwo yakiraga indahiro ya perezida Mushya wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier.
Yagize ati "Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo....uburyo bw’inyoroshyo kuko n’imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi."
Umuyobozi wa DGPR,Dr Frank Habineza yavuze ko yishimiye iri jambo rya Perezida Kagame ndetse yizeye ko imisoro ihita igabanwa kuko umukuru w’igihugu yihaye intego y’uko ’imvugo ariyo ngiro.
Ati "Rwose yabivuze numva ndishimye cyane.Umuntu aragusobanurira nk’umumotari ati mfite umusoro w’iki n’iki,umutagisimani arakubwira,ucuruza amakara,uw’igiti,imisoro yabaye myinshi cyane,iy’ubutaka yo iracyari ikibazo.
Nishimye ko Perezida Kagame yabihaye umurongo,natwe nkuko twabivugaga ntabwo twanga imisoro rwose,ariko iyo ibaye myinshi abantu bananirwa kuyishyura bagatangira kuyikwepa.
Depite Habineza avuga ko we na bagenzi be bazakomeza gukurikirana niba ikibazo cy’imisoro cyakemutse nyuma y’iri tegeko rya Perezida Kagame.
Ati "Perezida Kagame afite slogan ivuga ngo ’imvugo niyo ngiro’dutegereje kumva niba iba ingiro,niba ibyo yavuze babishyize mu bikorwa.Tuzakomeza tubikurikirane turebe ko bishyirwa mu bikorwa.Dufite uko tuvugana n’abaturage nawe aganira n’abaturage.Tuzareba ingaruka nziza bizagira nibidahinduka tuzongera tubishyire muri manifesto".
U Rwanda ni kimwe mu bihugu abacuruzi bavuga ko bakwa imisoro myinshi cyangwa iri hejuru. Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda. Muri Kenya ho uwo musoro ni 16 % ari nacyo gihugu kiri hasi.
Icyakora nubwo umusoro waba ungana n’indi, biterwa n’ubukungu bw’igihugu, amikoro yo guhaha mu baturage, ingano y’ibyo umucuruzi acuruza, uko arangura n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu mwaka warangiranye na tariki 30 Kamena 2022 w’isoresha, cyabashije gukusanya miliyari 1907,1 Frw, mu gihe cyari cyarasabwe gukusanya miliyari 1831,3 Frw.
Ibi bivuze ko RRA yarengejeho miliyari 75,8 Frw ku ntego yari yahawe. Ni mu gihe ugereranyije n’ayo yari yakusanyije mu 2020/21 habayeho inyongera ya 15,3%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *