skol
fortebet

Dr Frank Habineza yijeje ab’i Rusizi kububakira uruganda rutunganya umurama w’amafi nibamutora

Yanditswe: Monday 01, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka Democratic Green Party yasezeranyije abatuye Akarere ka Rusizi ko nibayigirira icyizere, bagahitamo Kandida-Perezida wayo, Frank Habineza n’Abakandida-Depite, hari byinshi izahinduka mu mibereho yabo birimo kubafasha kororera mu Kiyaga cya Kivu binyuze mu kubaha imirama y’amafi mato bitagoranye.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, Frank Habineza akaba n’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yiyamamarije i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Yiyamamarije imbere y’abayoboke b’iri Shyaka ndetse n’abaturage bo muri aka karere, abagezaho imigabo n’imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda.

Habineza Frank yijeje ab’i Rusizi ubufasha mu kurushaho kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu.

Ati "Turifuza ko mwagira uruganda rutunganya umurama w’amafi, ku buryo utazongera kuba ikibazo, kuko turabizi ko ari bimwe mu bihangayikishije by’umwihariko aborozi b’amafi.”

Yanavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda azashyiraho ishuri ryigisha uburobyi n’ibindi bijyana n’ibikorerwa mu mazi.

Umunyamabanga Mukuru wa Democratic Green Party akaba n’Ushinzwe Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida n’abakandida-Depite 50, Ntezimana Jean Claude,we yavuze ko umwihariko bahaye Rusizi ari uko bazashyiraho politiki zinoza ububanyi n’amahanga.

Yavuze ko nibatora Frank Habineza akaba Perezida w’u Rwanda, nta gihugu kizajya gipfa kubyuka ngo gifunge imipaka kuko bibangamira ubucuruzi kandi ari wo mwuga ishingiyeho ubukungu bw’Abanya-Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa