
Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri nkuko yabyanditse mu ibaruwa y’ubwegure bwe.
Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi.Yari amaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.
Dr Iyamuremye wo mu ishyaka PSD abaye uwa kabiri weguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.
Dr. Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko yatorewe kuyobora (...)
Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri nkuko yabyanditse mu ibaruwa y’ubwegure bwe.
Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi.Yari amaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.
Dr Iyamuremye wo mu ishyaka PSD abaye uwa kabiri weguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.
Dr. Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko yatorewe kuyobora Sena mu Kwakira 2019, ku majwi 25 mu nteko y’abatora yari igizwe n’abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.
Umwanya yariho yawusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014, akavaho kubera ko manda ze zari zirangiye.
Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).
Yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.
Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Dr Iyamuremye yayoboye Minisiteri zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga uhereye mu 1999 ukageza mu 2000, Minisiteri y’Itangazamakuru kuva mu 1998 kugeza mu 1999, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu 1994 kugeza mu 1998.
Mu zindi nshingano harimo kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ubutasi bw’Imbere mu gihugu mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Mata 1994. Yabaye kandi Perefe wa Perefagitura ya Gitarama kuva mu Ukuboza 1990 kugeza mu 1992, Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata rwa Nyanza kuva mu 1984 kugeza mu 1990 n’Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1984.
Ibitekerezo
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.