skol
fortebet

Dr Nzahabwanimana ngo yizeye ubushobozi bw’ uwamusimbuye kuko yamwigishize

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Dr Alexis Nzahabwanimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko yizeye ubushobozi bwa Eng Uwihanganye Jean de Dieu wamusimbuye kuri uyu mwanya kuko uyu Uwihanganye yigishijwe na Dr Nzahabwanimana muri Kaminuza.
Dr Nzahabwanimana wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yabitangarije mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye kuri Mininfra kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2017.
Yagize ati “Ndamushimira ko yagiye yumva inama nari (...)

Sponsored Ad

Dr Alexis Nzahabwanimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko yizeye ubushobozi bwa Eng Uwihanganye Jean de Dieu wamusimbuye kuri uyu mwanya kuko uyu Uwihanganye yigishijwe na Dr Nzahabwanimana muri Kaminuza.

Dr Nzahabwanimana wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yabitangarije mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye kuri Mininfra kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2017.

Yagize ati “Ndamushimira ko yagiye yumva inama nari nshinzwe kumuha kandi namuhaye…Ndamwibuka mwigisha i Butare imyaka myinshi ubundi ni umuntu umenyereye kuyobora ntekereza ko nta mpungenge , nta bwoba mfite, nta kabuza azatanga umusaruro byanze bikunze gutwara abantu n’ibintu bizakomeza gutera imbere.”

Eng. Uwihanganye yashimye aho uwo yasimbuye agejeje urwego rw’ ubwikorezi avuga ko azakorana neza n’ ikipe asanze kandi ko yiteguye kubona umusaruro mwiza.

Uyu muyobozi yavuze ko atari mushya mu mirimo agiye gukora ijyanye n’ ubwikorezi ati “Ikipe ngiyemo nayikoreraga ku rundi ruhande ariko nayikoreraga.”

Eng. UWIHANGANYE Jean de Dieu, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu tariki 30 Kanama 2017 ubwo hatangazwaga urutonde rw’ abagize guverinoma muri manda ya 3 ya Perezida Paul Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa