Ese umuvunyi mukuru ahembwa amafaranga anganiki.? Ese nibihe bindi agenerwa n’itegeko?
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Abenshi muritwe si inshuro ya mbere twaba twumvise izina Umuvunyi Mukuru w’U Rwanda , ni umwe mu myanya y’ubuyobozi iba mu Rwanda ndetse uwurimo aba afite inshingano nyinshi zitandukanye zirimo iyibanze yo gukemura ibibazo by’abaturage bitabaye ngombwa ko bigezwa mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ariko se uyu muyobozi ahembwa amafaranga anganiki ? ese ni ibihe bindi agenerwa n’amategeko kugirango asohoze inshingano ze nta birantega ahuye nayo. Murakaza neza muriyi nkuru aho tugiye kurebera hamwe (...)
Abenshi muritwe si inshuro ya mbere twaba twumvise izina Umuvunyi Mukuru w’U Rwanda , ni umwe mu myanya y’ubuyobozi iba mu Rwanda ndetse uwurimo aba afite inshingano nyinshi zitandukanye zirimo iyibanze yo gukemura ibibazo by’abaturage bitabaye ngombwa ko bigezwa mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ariko se uyu muyobozi ahembwa amafaranga anganiki ? ese ni ibihe bindi agenerwa n’amategeko kugirango asohoze inshingano ze nta birantega ahuye nayo. Murakaza neza muriyi nkuru aho tugiye kurebera hamwe umushahara ndetse n’ibindi byose umuvunyi mukuru w’U Rwanda agenerwa kugirango akore akazi ke neza.
Dore ibyo umuvunyi mukuru agenerwa:
1. Umuvunyi mukuru agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw) buri kwezi.
2. Ahabwa kandi amafaranga yo kwishyura itumanaho rya
telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda (100.000 Frw) buri kwezi.
3. Agenerwa kandi amafaranga ibihumbi mirongo ine y’u Rwanda (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa.
4. Ahabwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa .
5. Umuvunyi mukuru agenerwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi.
6. Umuvunyi mukuru agenerwa amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Icyitonderwa : Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya W’umurimo.
7. Ahabwa amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000Frw) buri kwezi.
8. Umuvunyi mukuru umushahara mbumbe agenerwa wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).
Tubibutseko ibyo umuvunyi mukuru agenerwa biteganywa n’Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *