skol
fortebet

Ethiopia: Abasore babyukiye kuri amabasade y’Uburusiya bisabira kuyirwanira[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urubyiruko rw’abasore rwo mu gihugu cya Ethiopia rwabyukiye kuri ambasade y’Uburusiya i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata 2022 , nyuma y’igihuha cyasakajwe kivuga ko Uburusiya bukeneye abantu bo kujya kurwana muri Ukraine.
Umuvugizi w’iyo ambasade, Maria Chernukhina yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko nta Rubyiruko rushakwa n’Uburusiya ruturutse muri Ethiopia.
Yagize ati” Dufite abashyitsi benshi kuri ambasade baje kutwereka ko bifatanyije (...)

Sponsored Ad

Urubyiruko rw’abasore rwo mu gihugu cya Ethiopia rwabyukiye kuri ambasade y’Uburusiya i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata 2022 , nyuma y’igihuha cyasakajwe kivuga ko Uburusiya bukeneye abantu bo kujya kurwana muri Ukraine.

Umuvugizi w’iyo ambasade, Maria Chernukhina yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko nta Rubyiruko rushakwa n’Uburusiya ruturutse muri Ethiopia.

Yagize ati” Dufite abashyitsi benshi kuri ambasade baje kutwereka ko bifatanyije n’Uburusiya.

"Bamwe muri bo bari kutubwira ko bifuza gufasha mu buryo bwose bashoboye. Ariko ntabwo turi ikigo gishaka abakozi."

Benshi muri abo banya-Ethiopia kuri iyo ambasade babonetse bitwaje inyandiko z’ibyangombwa byabo.

Umwe mubasore bari bategereje ku muryango wa Ambasade yatangarije BBC ko yaje gushaka umushahara mwiza nk’umusirikare, cyangwa agahabwa akandi kazi kose kaboneka.
Yongeraho ati: "Ariko nkunda n’Uburusiya."

Abandi bavuga ko bumvise amakuru ko Uburusiya buhemba imishahara minini.
Mu kwezi gushize, ambasade ya Ukraine i Dakar muri Senegal yo yihanijwe na leta yaho nyuma y’itangazo ryo gushakisha abarwanyi uri icyo gihugu.
Ethiopia iri mu bihugu bitabonetse ubwo muri ONU/UN habaga itora ku kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa