EU iherutse kugenderera u Rwanda na RDC yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje i Luanda
Yanditswe: Monday 14, Oct 2024

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wishimiye ibisubizo bishimishije by’inama ya gatanu y’ibihugu bitatu yabaye ku itariki ya 12 Ukwakira i Luanda, ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’akanama k’Ububanyi n’Amahanga na politiki y’umutekano k’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, abinyujije kuri konti ye ya X ku Cyumweru, itariki ya 13 Ukwakira 2024.
Ku bwe, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wishimiye uruhare rw’ubwunzi bwa Angola kandi usaba Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke mu karere.
Ati: "Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wishimiye ibyavuye mu nama ya gatanu y’ibihugu bitatu yabaye ejo hashize hagati ya Angola, DRC n’u Rwanda. Wishimiye uruhare rw’umwunzi, Angola, kandi irahamagarira DRC n’u Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke mu karere ”.
Twabibutsa ko mu gusoza iyi nama ya gatanu y’ibihugu bitatu, abaminisitiri ba Congo n’u Rwanda bumvikanye kuri gahunda yo guhagarika FDLR naho u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
Bemeye kandi gukora ku bibazo by’umutekano bigaragara bikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro yatanzwe n’umuhuza.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bahujwe na Angola.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *