skol
fortebet

Gen. Kainerugaba ategerejwe i Kigali muri iyi week-end

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, arasoreza iki cyumweru i Kigali.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS TV yatangaje ko Gen. Kainerugaba araza mu Rwanda kuri uyu wa 22 Mata 2023 muri gahunda y’ibirori by’isabukuru ye yateguriwe na Perezida Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko, Gen. Kainerugaba ngo araherekezwa n’abaminisitiri, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse n’abashoramari.

Gen. Kainerugaba yizihirije isabukuru y’umwaka ushize mu biro bya Perezida Museveni. Icyo gihe Perezida Kagame yari ahari nk’umushyitsi mukuru.

Uyu musirikare ugiye kuzuza imyaka 49 y’amavuko araza mu Rwanda nyuma yo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’abanya-Uganda i Kabale tariki ya 19 Mata 2023, mu gitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibihugu byombi ryabaye mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa