Gen Kainerugaba yakebuye Julius Malema wibasiye Perezida Kagame na Museveni
Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakebuye Umuyobozi w’Ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, wibasiye Perezida Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, abashinja uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bayiguyemo.
Mu ijambo rye ku wa 3 Gashyantare 2025, Malema yasabye ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo kudakomeza gufata u Rwanda nk’inshuti, ashinja Perezida Kagame gufasha M23, kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo, "Bakomeje kuborera muri RDC," nk’uko yabitangaje.
Yagize ati "Ntabwo turi kuvuga ko Leta ya RDC ari nta makemwa, ariko ntabwo ikwiye guteshwa agaciro nk’uko Kagame na Museveni, bari kubikora."
Malema yatangaje ibi, mu gihe mu kiganiro Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiranye na Perezida Kagame, Ramaphosa yamubwiye ko abasirikare b’igihugu cye bagera kuri 14 baguye muri RDC, bishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC.
Ikindi kandi, ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda, butahwemye kuvuga M23 ari abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, ko ibyo leta ya RDC yitwaza ibitirira u Rwanda, ari ibinyoma bidafite ishingiro, ndetse no kwihunza inshingano.
Mu gusubiza ku byatangajwe na Julius Malema, Gen Kainerugaba, abinyujije kuri X, kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, yabwiye Malema ko atagomba gusebya ba se na ba nyirarume, aha akaba yavugaga se, Museveni na Perezida Kagame akunze kwita nyirarume, kuko Malema yari yabagarutseho abibasira.
Yagize ati "Umuvandimwe wanjye Julius Malema agomba kurekera aho gusebya ba data na ba marume. Ibyo ni bibi kuri we kandi ntabwo bikenewe na gato. Ahubwo yari akwiye kuza akavugana natwe. Perezida Cyril Ramaphosa ni umugabo mwiza, nta muntu ukwiye kumusuzugura. Turamwubaha cyane, atunze inka z’Abanyankore, nta muntu ukwiye kumutuka."
Yongeyeho ati "Kohereza ingabo za Afurika y’Epfo muri RDC ntibyari bikwiye mu nzego zose. Ariko abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Epfo ntibajya batugisha inama mbere y’uko bakora ibintu byabo."
Imvugo Julius Malema yakoresheje yumvikana nk’ishinja ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, nubwo yakomeje ashimangira cyane ko u Rwanda ari rwo ruri gutesha agaciro igisirkare cya Afurika y’Epfo, asaba ko basubira inyuma byaba ngombwa bagasubira muri RDC biteguye gutera u Rwanda.
Yagize ati "Hari ikibazo gikomeye. Nta bushobozi dufite ni yo mpamvu ntari kuvuga ngo tugende dutere, ndikuvuga ngo tuveyo, twongere twishyire hamwe, twongere twitoze, hanyuma niba u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibi ngibi, turutere."
Malema yavuze ko igisirikare cy’igihugu cyabo cyasebye, bitewe n’ibyabereye muri RDC, aho kuri ubu abasirikare babo bariyo, ibirindiro byabo bigenzurwa na M23, ari yo basaba uruhushya ku kintu cyose bashaka gukora, nubwo itegeze ibambura intwaro zabo.
Ati "Ugomba kubanza gukemura ibibazo byawe mbere y’uko ujya gufasha abandi. Igisirikare cya Afurika y’Epfo kuri ubu ntikiri ku murongo."
Kuri ubu abasirikare ba Afurika y’Epfo bari baragiye mu ntambara mu Buruasirazuba bwa RDC bamanitse amaboko ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, ndetse kuri ubu bari mu matwara y’uwo mutwe, ndetse abagera kuri 14 ni bo byamaze kwmemezwa ko bagiye muri iyo ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *