Gen Muhoozi Keinerugaba yasoje uruzinduko yagiriye mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Ni uruzinduko yagiriyemo ibihe byiza, cyane ko Perezida Kagame yaraye amugabiye Inka z’Inyambo mu gushimangira ubushuti, ubuvandimwe n’igihango bafitanye ndetse n’ibihugu byombi.
Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ni nyuma (...)
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Ni uruzinduko yagiriyemo ibihe byiza, cyane ko Perezida Kagame yaraye amugabiye Inka z’Inyambo mu gushimangira ubushuti, ubuvandimwe n’igihango bafitanye ndetse n’ibihugu byombi.
Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ni nyuma y’uko ku wa 22 Mutarama, nabwo yari yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda. Kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Nyuma ya saa Sita yasuye inyubako y’imikino y’intoki ariko ishobora no kwakira ibitaramo, Kigali Arena. Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana uyu mugabo w’imyaka 47 anaga umupira wa Basketball mu gakangara.
Kainerugaba kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’aho,Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe “amugabira inka z’inyambo”.
Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.
Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.
Nyuma y’uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko "yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka," yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *