Gen (Rtd) James Kabarebe yahishuye ko Umugambi mubisha wa Tshisekedi ku Rwanda wamupfubanye
Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasobanuye ko umugambi wa Perezida ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo wo gutera u Rwanda wamupfubanye kandi mu bitekerezo bye yarumvaga ko bishoboka.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko bitewe n’icyizere Imiryango Mpuzamahanga n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo n’uwashinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR bahaga Tshisekedi, yabonaga gutera u Rwanda bishoboka ndetse na we atangira no kubivuga mu mbwirwaruhame yatangaga.
Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo mu Karere ku wa 05 Werurwe Gen( Rtd) Kabarebe yagaragaje ko n’ibikoresho Leta ya Congo n’abo bafatanyije bari bafite bitari ibyo kurwanya umutwe wa M23 gusa.
Yagize ati: “Umugambi wa Tshisekedi waramupfubanye ariko wari uwo gutera u Rwanda. Mu bitekerezo bya Tshisekedi uko yabivugaga yabonaga bishoboka. Tuvuze ibikoresho uko byanganaga, ni byinshi kandi bihambaye ariko muri ibyo byose akagambane k’imiryango mpuzamahanga karagaragara.”
Yagaragaje ko iyo migambi yose ya DRC yabonwaga n’imiryango mpuzamahanga ariko ikinumira ndetse bagakomeza gutoteza u Rwanda no kurwegekaho kugaba ibitero muri icyo gihugu kandi icyo rwakoze gusa ari ubwirinzi.
Ati: “Ibyo bikoresho uko byangana; iyo migambi yose barayibonaga ariko buri munsi bagatoteza u Rwanda ngo rurafasha M23 kubera ko rwabujije DRC n’abo bafatanyije kurutera. Icyo twababujije ni ugutera u Rwanda no kongera kurasa mu Rwanda nta kindi.”
Yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kwigira muri byose kandi ko iyo hatabaho ubwirinzi Tshisekedi n’abambari be bagatera u Rwanda imiryango mpuzamahanga yari kwinumira kugeza icyo gihugu gikuyeho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ati: “Hari ibihugu byinshi cyane, hari imiryango mpuzamahanga itari kugira icyo ikora iyo Tshisekedi n’abo bafatanyije batera u Rwanda bakinjira. Iyo baza kuba barwanira nka Gakenke ntacyo bakabaye bavuga barindiriye gusa umunsi Leta izavaho.”
Yagaragaje ko kuba hari ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano nta zindi mpuhwe bafitiye DRC ahubwo bareba inyungu z’amabuye y’agaciro bahacukura gusa.
Agaragaza ko kuba u Rwanda rwaririnze nta makosa rufite ahubwo DRC yakomeje kurushumuriza Abazungu bakarufatira ibihano kandi rurengana.
Ati: “Congo ntacyo igomba kuvuga, icyo ikora ni ugutanga amabuye bakadushumuriza Abazungu bakavuga ibyo bavuga, bagakora ibyo bakora kuko bafite ibyo batanga. Ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano byose ni inyungu zabyo muri Congo kuko icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro,”
Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko yashoye mu ntambara ahanganyemo na M23 miliyari 4 z’amadorali y’Amerika, akaba afite ingabo ibihumbi n’ibihumbi zihanganye n’uwo mutwe.
Ingabo zose uko zari zishyize hamwe zigamije gukuraho Leta y’u Rwanda, FRDC yari igizwe n’ibihumbi 100, umutwe wa FDLR ufite abari hagati y’ibihumbi 2 na 3, umutwe wa Wazalendo ukagira ibihumbi birenze 50, ingabo z’Abarundi hashyizweyo batayo 19 buri batayo igizwe n’abasirikare 800, mu gihe iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zari ibihumbi 48.
Gen ( Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kuba umutwe wa M23 uri kurwana ugafata ibice bitandukanye birimo Goma na Bukavu ari uko ufite impamvu urwanira zumvikana wemera no gupfira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *