skol
fortebet

Green Party yahinduye ingingo mu itegeko ryagenaga umubare wa manda

Yanditswe: Saturday 13, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Congres yabaye, abanyamuryango ba Democratic Green Party of Rwanda bongeye gutora Hon Dr. Frank Habineza ngo ayobore iri Shyaka mu gihe cy’indi myaka 5 iri imbere!

Sponsored Ad

Abandi batowe muri Komite Nyobozi harimo Mme Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Hon Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone naho Mme Masozera atorerwa kuba Umubitsi!

Mbere gato y’amatora, abanyamuryango babanje kuvugurara amwe mu mategeko y’iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo cyangwa se abangamye mu bundi buryo

Abagize Komite bari basanzwe ari 9 naho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba 7, bakavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye! Mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari 5 gusa!

Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na Manda ya Komite Nyobozi! Itegeko ryari ririho ryagenaga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa Manda y’inyaka itanu yongerwa rimwe!

Mu itegeko rishya, iyi "rimwe" yavuyemo! Abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa Manda y’imyaka 5 yongerwa! (Inshuro baziyamamaza bakaba aribo bakwinanirwa ariko itegeko ritabakumira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa