Guverinoma y’u Rwanda yatanze igisubizo kirambye ku bibazo by’ubutaka
Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

Guverinoma y’u Rwanda yatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), nk’uburyo bushya buje gukemura ibibazo by’amakimbirane, gusiragira kw’abaturage n’ibindi byari byarabaye akarande mu byangombwa by’ubutaka.
Ni ukuvuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023,Umunyarwanda ushaka kwandukuza ubutaka yaguze cyangwa ubwo yari asanganywe butamwanditseho, ashobora kubwandikisha atabanje kujya gukora ingendo ajya ku Murenge cyangwa ku Karere.
Umuhango wo gutangiza ku (...)
Guverinoma y’u Rwanda yatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), nk’uburyo bushya buje gukemura ibibazo by’amakimbirane, gusiragira kw’abaturage n’ibindi byari byarabaye akarande mu byangombwa by’ubutaka.
Ni ukuvuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023,Umunyarwanda ushaka kwandukuza ubutaka yaguze cyangwa ubwo yari asanganywe butamwanditseho, ashobora kubwandikisha atabanje kujya gukora ingendo ajya ku Murenge cyangwa ku Karere.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga witabiriwe n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [Minaloc], Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka [NLA].
Hari kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta [IREMBO] n’izindi.
Ikoranabuhanga rya ‘e-Title’ rizakuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko kugeza ubu 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka.
Ati “Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka. Hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye."
Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.
Abaturage bazaruhurwa imitwaro...
U Rwanda rwashyizeho porogaramu ifasha gutunga ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko hagati y’umwaka wa 2009 na 2013. Kuva ubwo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.
Iyi porogaramu yarimo ibyo gupima ubutaka no kubwandika ikibanza ku kindi n’ibindi byasize ibibanza bigera kuri miliyoni 10,4 byanditswe naho ibyangombwa by’ubutaka bigera kuri miliyoni 8,8 bihabwa bene byo.
Ikigo Gishinzwe Ubutaka cyatangaje ko gutanga ibyangombwa by’ubutaka byakorwaga hifashishijwe uburyo bwo kubicapa, ariko ko byabaga bihenze kandi umutekano wabyo ukaba utizewe bitewe n’uko hari abashoboraga kubyigana cyangwa bikaba byatakara.
Mu gihe bitakaye byasabaga ikindi kiguzi cyo kubisimbuza n’igihe cyo kubyirukaho.
Iki kigo cyavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bitari ku mpapuro bizahindura uburyo abaturage babonaga serivisi z’ubutaka kuko bitazaba bikiri ngombwa gukora ingendo.
Kivuga ko nyuma yo kwemezwa k’ubusabe bw’umuturage bikozwe n’umwanditsi w’ibyangombwa by’ubutaka, nyirabwo azajya ahita abona ubutumwa n’inzira yo kumanura kopi y’icyangombwa cye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ba noteri b’ubutaka ntibazaba bagikenewe mu rugendo rwo gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuko bizaba biboneka ku rubuga rwa Irembo. Abanyarwanda barimo n’abatuye mu mahanga bazaba bashobora kubona izo serivisiz’ubutaka aho bari hose bitabaye ngombwa ko bakora ingendo baza mu gihugu cyangwa ngo hagire undi ubigiramo uruhare.
Kuri buri cyangombwa gishya gikeneye gucapwa, nyir’ubutaka yasabwaga kwishyura 5000 Frw. Hamwe n’ibyangombwa bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aya mafaranga ntazongera kwishyurwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Esperance Mukamana, yavuze ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa.
Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.
Mukamana agira ati "Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane."
Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiliya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.
Icyifuzo ni uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.
Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.
Ibyangombwa by’ubutaka bitanzwe hifashishijwe internet kandi bizoroshya n’izindi serivisi zirimo iz’imari, ibyangombwa byo kubaka, serivisi z’ubutabera, izo kumenyekanisha imisoro n’izindi zikenera guherekezwa n’ibyangombwa by’ubutaka.
IVOMO: IGIHE
Ibitekerezo
Nishimiye iki kintu cyiza kigezweho kandi Ndashumira nyakubahwa perezida wa repubulika nabandi bayobozi bagize uruharz mugutuma bishoboka.murakoze
Murakoze cyane, ikikigo nicyo gushimwa kbx, ___ariko mwakagombye gukora amakarita ameze nkirangamuntu, kugirango byorohe kubikwa.