skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku cyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yababajwe n’icyemezo cya leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryayo yavuze ko iki cyemezo kidakwiye kuko gikumira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse kinyuranye n’amahame y’imikoranire agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati "Guverinoma y’u Rwanda yamenye binyuze mu bitangazamakuru icyemezo cyafashwe na guverinoma y’Uburundi yonyine cyo kongera gufunga imipaka n’u Rwanda.

Iki cyemezo kibabaje kizakumira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi, kandi kinyuranyije n’amahame y’ubufatanye bw’akarere no kwishyira hamwe k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba."

Uyu munsi,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatambutse amakuru avuga ko iki gihugu cyaba cyafashe umwanzuro wo gufunga iyi mipaka yigeze gufungwa muri 2015 hanyuma ikongera gufungurwa 2022.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Martin Niteretse yabitangaje mu nama yahuje abategetsi bo muri iyi minisiteri ayoboye yabereye mu ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’Uburundi.

Yagize ati: "uyu musi twafunze imipaka kandi uza kugenda ntatambuka,umwanzuro wafashwe.

Ndabibabwiye mubyumve ntihagire uvuga ngo nciye Nemba-Gasenyi cyangwa Akanyaru ngo ngiye mu Rwanda, ’Jamais’!

N’abo iwabo nta bo dukeneye, n’abari bari hano iwacu nabo twabirukanye."

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ahagana saa munani z’uyu munsi nkuko abari ku mipaka babitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa