skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwishyura ibyangijwe n’ibisasu byaturutse muri Congo

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izishyura ibyangijwe n’ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko ibi bisasu byatewe n’igisirikare cya Kongo (FARDC) ku bushake, mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko abantu 16 bapfuye, abarenga 160 bagakomereka, mu gihe inzu zisaga 280 n’amashuri arindwi byangiritse. Umutungo wangiritse ubarirwa muri miliyoni 257 Frw.

Mukuralinda yavuze ko nubwo u Rwanda rushobora kurega DRC mu mategeko mpuzamahanga, abaturage batagomba gutegereza icyo cyemezo kugira ngo babone ubufasha.

Leta izishyura 100% ibyangijwe, harimo no gufasha abatakaje ababo muri ibyo bitero.

Yongeyeho ko umutekano wongera kugaruka mu Karere ka Rubavu kandi ko ubusugire bw’igihugu bukomeje kurindwa.

Yahamije ko u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba zo kwirinda no gushaka amahoro n’umutekano urambye mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa