Habimana utaremerewe kwiyamamariza kuba Perezida yavuze akari ku mutima we
Yanditswe: Sunday 09, Jun 2024

Uwifuzaga kuba umukandida mu matora ya Perezida, Habimana Thomas,ariko ntabashe kuzuza ibisabwa,yashimiye Komisiyo y’igihugu y’amatora [NEC] uburyo bamwakiriye asaba abamushyigikiye kuzatora Umukandida watanzwe n’umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru,Bwana Habimana yavuze ko kubera imirimo myinshi atabashije kugera muri buri karere ashaka imikono ndetse ko atekereza ko abo yatumye aribo bamutengushye bigatuma NEC isanga hari ibyo atujuje.
Yavuze ko NEC yamwakiriye neza ndetse amagambo ye yose akaba yuzuye gushima ibyamubayeho mu rugendo rwe rwo gushaka imikono 600 aho ngo abanyarwanda bamugaragarije urukundo.
Habimana Thomas, ayobora ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ‘Hope TSS’, riherereye mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu.
Kuwa 29 Gicurasi,nibwo yari yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
Nyuma yo kwakirwa kuri Komisiyo y’Amatora, Habimana yabwiye abanyamakuru ko nk’umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitegereje uko igihugu cyiyubaka mu nzego zose, yifuza gutanga umusanzu we mu gukomeza kucyubaka.
Yongeyeho ko yakuze yiyumvamo ko igihe nikigera akuzuza imyaka isabwa, aziyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ati “Ntabwo wayobora ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, ubuzima bwanjye bwa buri munsi ni politiki. Icyizere mfite, ni ukuba nshobora gutanga kandidatire yanjye, uwangize uwo ndi we akiri mu bakandida.”
Uyu mugabo yavuze ko kuba akiri muto, kandi n’abagize uruhare mu kubohora Igihugu bakaba bari bakiri bato nka we, bimutera kurushaho kugira ishema no kumva yatanga umusanzu we mu gusigasira ibyagezweho.
Icyo gihe yavuze ko nubwo atahabwa amahirwe yo kwiyamamaza cyangwa se yanayahabwa ntatsinde amatora, ngo atazacika intege.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *