skol
fortebet

Habyarimana Jean Damascene yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Jean Damascene Habyarimana niwe watorewe kuyobora Akarere ka Musanze nyuma yo kumara iminsi 44 ari ayobora aka karere by’ agateganyo.
Mu matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Habyarimana yagize amajwi 253 naho uwo bari bahanganye ariwe Twizerimana Innocent agira amajwi 19. Impabusa ziba zirindwi, mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016.
Habyarimana atowe nyuma y’amezi hafi abiri ashize uwari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana (...)

Sponsored Ad

Jean Damascene Habyarimana niwe watorewe kuyobora Akarere ka Musanze nyuma yo kumara iminsi 44 ari ayobora aka karere by’ agateganyo.

Mu matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Habyarimana yagize amajwi 253 naho uwo bari bahanganye ariwe Twizerimana Innocent agira amajwi 19. Impabusa ziba zirindwi, mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016.

Habyarimana atowe nyuma y’amezi hafi abiri ashize uwari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude agizwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru.

Habyarimana avuka mu mudugudu wa Manjari, mu Kagari ka Murago mu murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze. Afite imyaka 40 y’amavuko. Arubatse, afite umugore n’abana bane.

Afite impamyababushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iterambere ry’icyaro yavanye mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo ( ISAE BUSOGO).

Yabaye umukozi ushinzwe irangamimerere mu cyahoze ari Akarere ka Mutobo (ubu ni mu Karere ka Musanze) mu gihe cy’imyaka 10 nyuma, yaho aba Rwiyemezamirimo.

Nyuma yaho yabaye umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Musanze, atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ubwo Musabyimana Jean Claude, wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagirwaga umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, nibwo Habyarimana yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze.

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa