Hafi imyaka 4 ishize Isi yose isa niyateraniye ku U Rwanda. Kubera iki? -Perezida Kagame
Yanditswe: Saturday 05, Jul 2025
Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko mu myaka ine ishize, Isi yose yateraniye ku Rwanda akumirwa agereranyije n’u Rwanda azi, akibaza uko ruteranirwaho n’Isi yose n’ukuntu bishoboka, akibaza n’icyo u Rwanda ruba rwakoze ngo Isi yose ihaguruke irwamagane inavuge u Rwanda.
Ni ikibazo yabajije ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, ubwo yaganiraga n’abitabiriye igitaramo cyo kwibohora akabagaragariza ko Kwibuhora ari urugendo rutarangira kuko imyaka 31 ishize abagishakira u Rwanda inabi bakiriho.
Perezida wa Repuburika yabajije ati “U Rwanda rwakoze iki? Urwanira kubaho baramwamagana? Ariko niko Isi imeze baramwamagana, intambara yabaye muri Congo ntawe utayumva, ese hari umwaka wigeze ushira na rimwe tudasubiyemo ikibazo cy’Interahamwe na FDLR ziri hakurya hariya, turabeshya se turahimba? Twahwemeye se kugaragaza ko muri aka Karere harimo Ingengabitekerezo isa neza n’ibyabaye hano mu Rwanda abantu bakicwa, byaravuzwe birandikwa ariko bigera aho bikarigita bikazima.”
Perezida Kagame avuga ko yagaragarije kenshi abayobozi mu Karere bafata mikoro bagashishikariza abaturage kwica abantu, cyane cyane abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bicwa muri Congo, kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’u Rwanda kuko si rwo rwabiteye.
Agira ati, “Bishoboka bite kuvuga ngo ibyo tuvuga bijyanye n’umutekano bigenda bigahinduka amabuye y’agaciro? N’uyu munsi babimenye tuzahangana nabo abaturega ko uko twirinda tunarinda Igihugu cyacu bitwaje amabuye y’agaciro, nibo biba amabuye ya Congo, abo muri ibyo bihugu bikize birirwa bivuga ubusa nibo biba”.
Avuga ko abitwaza ko Kagame navuga bazamujyana ahantu ntabyo bateze kuko ntaho bamukura, kandi ko nta n’aho bamujyana, kabone n’abo bitwaza ibihano ku bayobozi bakuru b’u Rwanda ko nabo batazi ibyo bakora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *