skol
fortebet

Hamenyekanye icyavuye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Lourenço ku bibazo bya RDC

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço,kuri uyu wambere tariki ya 11 Werurwe 2023.

Sponsored Ad

Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abakuru b’Ibihugu byombi bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura umuzi w’ibibazo by’amakimbirane no kuba hakenewe iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi mu kugera ku mahoro n’umutekano.

Guhura kw’abakuru b’ibihugu gushingira ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byabahurije i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 18 Gashyantare 2024, ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri ibi biganiro, buri ruhande rwagaragaje aho ruhagaze ku myanzuro igamije gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, gukemura aya makimbirane ndetse n’imbogamizi zirimo.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibiganiro bya Perezida Lourenço na Perezida Kagame, hazakurikiraho kubahuriza hamwe, bakaganira ku byakorwa kugira ngo u Rwanda na RDC byongere kubana neza nk’uko byari bimeze kuva mu 2019 kugeza mu 2021.

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ifata nk’umwanzi, gusa ruhakana ibi birego, rugashinja RDC gufasha no kwifatanya na FDLR ifite umugambi wo kuruhungabanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa