Amakuru avuga ko Minisitiri Mimosa yaba yatawe muri yombi RIB iyavugaho iki?
Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

Byatangiriye mu migani, Ko ku mugoroba w’ijoro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe Muremure yaba yafashwe yakira indonke.
Amakuru yandi ahari, ni uko Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari buhurire kuri Hilltop i Remera!
Mu kuyakira ariko, amakuru akavuga ko Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari kuyimuha yamusanzemo; gusa akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye "gahunda" na Minister!
Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe bari bakireba amabandari haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje bagahita bagwa gitumo Minister bakamujyana!
Ibi byatumye hari abatangira kwibaza ku budahangarwa bw’Abaminisitiri mu bijyanye no gukurikiranwa n’ubutabera. Ese barabugira? bivugwa ko aho bakorera icyaha hose bahita bafatwa.
RIB ivuga iki kuri aya makuru yifatwa rya Minisitiri Mimosa yakira indonke?
Mu butumwa bugufi twamwoherereje ubwo twari tumubajije ku makuru ari kuvugwa kuri minisitiri Mimosa ,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha RIB ,Dr. Murangira Thierry,yansubije ko ayo makuru atariyo!
Umuvugizi wa RIB kandi twamubajije niba uretse indonke nta n’ibindi byaha ibyari byo byose Minister Mimosa yaba akurikiranyweho na RIB? adusubiza ko kugeza ubu ntabyo azi?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *