Ibaruwa y’ubwegure bwa Depite Mbonimana ushinjwa ubusinzi bukabije yagiye hanze
Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemeje amakuru y’ubwegure bwa Depite Gamariel Mbonimana uherutse kuvugwaho na Perezida Kagame ko gutwara imodoka yasinze yabigize akamenyero
Iyi baruwa Depite Mbonimana yayanditse ku wa gatanu w’icyumweru gishize ariko kuri uyu wa mbere,14 Ugushyingo 2022.
Dr Mbonimana Gamariel weguye kuri uyu mwanya,afite imyaka 42,yari ahagarariye ishyaka PL.
Si ubwa mbere umurwanashyaka wa PL avuzweho ubusinzi bukabije kuko hari Mayor (...)
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemeje amakuru y’ubwegure bwa Depite Gamariel Mbonimana uherutse kuvugwaho na Perezida Kagame ko gutwara imodoka yasinze yabigize akamenyero
Iyi baruwa Depite Mbonimana yayanditse ku wa gatanu w’icyumweru gishize ariko kuri uyu wa mbere,14 Ugushyingo 2022.
Dr Mbonimana Gamariel weguye kuri uyu mwanya,afite imyaka 42,yari ahagarariye ishyaka PL.
Si ubwa mbere umurwanashyaka wa PL avuzweho ubusinzi bukabije kuko hari Mayor wahoze ayobora Kamonyi na we weguye kubera agasembuye muri za 2017.
Hon Mbonimana yabwiye UMUSEKE mu kiganiro bagiranye ko yeguye, ati “Neguye ku mwanya w’Umudepite ku mpamvu zange bwite.”
Abajijwe ibyavuzwe kuri iyi myitwarire idahwitse ashinjwa, yagize ati “Ayo makuru nta kintu ndatangira kuyavugaho, nibiba ngombwa nayo nzayavugaho ariko ubu ngubu icyo mvugaho ni ibyo ngibyo.”
Depite Gamariel Mbonimana yari mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.
Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z’iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze inshuro 6 gusa benshi bemeje ko ari uyu mugabo uzwi cyane no mu mwuga wo kwigisha mu mashuri yisumbuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *