skol
fortebet

Ibigo birimo FARG,itorero ry’igihugu na CNLG byakuweho

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21 Nzeri 2021,yafashe yemeje imishinga y’amategeko atandukanye avanaho ibigo bya leta birimo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ikigega FARG, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na komisiyo y’Igihugu y’Itorero.
Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu izaba ikora inshingano zisanzwe (...)

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21 Nzeri 2021,yafashe yemeje imishinga y’amategeko atandukanye avanaho ibigo bya leta birimo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ikigega FARG, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu izaba ikora inshingano zisanzwe zikorwa nibyo bigo

Ingingo ya 5 yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho ibi bigo igira iti: Inama y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira.

Umushingwa wo gukuraho:

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside
Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Komisiyo y’igihugu y’Itorero
Itegeko rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa