‘Ibirenge n’ intoki byacu byashyizwe mu muriro ntitwasibangana’ Perezida Kagame
Yanditswe: Friday 05, Oct 2018
Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yavuze ko Afurika yanyuze mu bibazo bikomeye ariko ntigire icyo iba asaba urubyiruko rw’ uyu mugabane tukagamburuzwa n’ ibibazo.
Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 mu kiganiro abagera kuri 90 bagize itsinda ry’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bari mu Rwanda mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bukorerabushake. Bakaba baturuka mu bihugu 45 bigize AU harimo 15 bo mu Rwanda.
Yagize ati “Ibirenge n’ intoki byacu byashyizwe mu muriro, ariko ntitwaheranywe nabyo ngo bitume dusibangana. Rubyiruko ibi ndabibabwira kugira mudatakaza ibyiringiro. Ntimukumve ko ibintu bimeze nabi ngo muzibukire”
Yakomeje agira ati “Nubwo muturuka mu bihugu bitandukanye, muzasanga ibibahuza ari byinshi kurusha ibibatandukanya. Kuba mutandukanye nabyo ntabwo ari bibi kuko ugutandukana kwanyu mwakubyaza umusaruro.”
Yavuze ko icy’ingenzi ku kuba aribo bayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza, ni uko bagomba gukoresha neza amahirwe ahari kandi bagahangana n’ibibazo kugira ngo bitababuza gutera intambwe bajya imbere.
Yakomeje avuga ko nta kidasanzwe u Rwanda rwakoze. Ati “ Niba twarashoboye kuva mu bibazo twarimo, ntawe byananira ku Isi. Nk’urubyiruko, mugomba kwirinda guheranwa n’ibibazo”.
Yasabye abanyafurika kureka kugaragaza Afurika nk’Umugabane wavumwe.
Ati “Imana yaduhaye byinshi ndetse biruta n’ibyo yahaye abandi. Reka tubyishimire kandi dukoreshe ibyo byose dufite”.
Ubukorerabushake ni uguhitamo. Igihe twahitagamo kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu tukiri bato, nta zindi nyungu twari dutegereje uretse guharanira intego ituruta twese ubwacu nk’abantu.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwasanze hari byinshi rwakwigezaho rudategereje inkunga cyangwa se amafaranga aturutse ahandi. Rugakoresha umuganda mu gusukura aho Abanyarwanda .
Uru rubyiruko rwageze mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018 bakazasoza tariki 10 Ukwakira 2018, babanje kwitabira Youthconnekt Africa Summit iteganyijwe hagati ya tariki 8-10 Ukwakira 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *