skol
fortebet

Ibitaramo byasubitswe n’abakozi ba Leta bamwe basabwa gukorera mu rugo

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,yafatiwemo ingamba nshya zo guhangana na COVID-19 zirimo gusubika ibitaramo bitandukanye ndetse n’abakozi ba leta benshi bagakorera mu rugo uretse 30% gusa.
Iyi nama yemeje ko ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa na RDB.
Abakozi za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,yafatiwemo ingamba nshya zo guhangana na COVID-19 zirimo gusubika ibitaramo bitandukanye ndetse n’abakozi ba leta benshi bagakorera mu rugo uretse 30% gusa.

Iyi nama yemeje ko ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa na RDB.

Abakozi za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.

Uhereye ku itariki ya 16 z’uku kwezi kwa cumi na kabiri, nta ngendo zemewe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.Abagenzi bose binjira mu gihugu bazajya basabwa kujya mu kato mu mahoteri mu gihe cy’imisi itatu.

Nayo abinjira mu gihugu baciye ku kibuga cy’indege bazajya basabwa kwerekana icyemeza ko bikingije covid-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo gufata urugendo.

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 28 Ugushyingo 2021 yafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika ingendo z’indege zerekeza mu bihugu by’Amajyepfo ya Afurika, abinjira mu gihugu bashyirirwaho akato k’amasaha 24, naho abavuye mu bihugu byagaragayemo Omicron bashyirirwaho akato k’iminsi irindwi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa