skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#23: Urugendo rwa Bamporiki Edouard muri politiki wageze I Kigali bwa mbere muri 2000 afite ibiceri 300 FRW gusa

Yanditswe: Monday 12, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#23 kigaruka ku buzima bwa Hon Bamporiki Edouard! Aherutse kwemeza ko atunze Miliyari yarinjiranye muri Kigali ibiceli 300 ubwo ngo yawugeragamo muri 2000! Hon Bamporiki ukunda gutungurana, wazamuye impano ye y’ubuhanzi ikaza no kumwinjiza muri Politiki yabigenje ate ngo imiryango yose yikingure aho yabaga ageze hose? Harimo iyihe mibare ngo umuhanzi arambagizwe muri Politiki? Abamutega imitego n’iminsi baba bamuziza iki?
Hon. Bamporiki Edouard ni muntu ki?
Bamporiki (...)

Sponsored Ad

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#23 kigaruka ku buzima bwa Hon Bamporiki Edouard! Aherutse kwemeza ko atunze Miliyari yarinjiranye muri Kigali ibiceli 300 ubwo ngo yawugeragamo muri 2000! Hon Bamporiki ukunda gutungurana, wazamuye impano ye y’ubuhanzi ikaza no kumwinjiza muri Politiki yabigenje ate ngo imiryango yose yikingure aho yabaga ageze hose? Harimo iyihe mibare ngo umuhanzi arambagizwe muri Politiki? Abamutega imitego n’iminsi baba bamuziza iki?

Hon. Bamporiki Edouard ni muntu ki?

Bamporiki Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by’amashuri.

Afite imyaka 11 gusa y’amavuko, yakoze umuvugo witwa “Iyobadatsembwa tuba dutwenga” ari nawo watumye amenyekana nk’umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu, nko ku munsi mukuru w’Intwari n’indi minsi mikuru itandukanye.

Bamporiki Edouard yari asanzwe akunda kumva cyane ikinamico “Urunana” akiri muto, akayikunda cyane ndetse akifuza kuba yabasha nawe kuba umwe mu bakinnyi b’Urunana. Mu mwaka wa 2003 nibwo yashakishije aho umushinga utegura Urunana ukorera, arahamenya maze agezeyo arabinginga ngo bareke ajye akina n’iyo batamuhemba ariko akaba umwe mu bakinnyi, aza kubyemererwa maze ahabwa umwanya wo gukina yitwa Tadeyo.

N’ubwo abantu bagiye bumva Tadeyo akina ari umusaza mukuru ndetse ufite abana bakuru n’abuzukuru, yari muto cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka 20 gusa y’amavuko ndetse abantu bakinaga byumvikana ko ababereye umubyeyi mu ikinamico Urunana harimo abamurutaga cyane.

Mu bindi bijyanye n’ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n’ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z’abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo.

Muri filime yagaragayemo harimo z’abandi harimo iyitwa Munyurangabo y’umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa Rwanda take two ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, Kinyarwanda ya Ismael afatanyije na Eric Brown n’iyitwa Imitoma ya Kwezi John.

Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa Ukuri kuri he ndetse na Long Coat (Ikote rirerire) hamwe n’izo yagiye akinamo z’abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y’amafilime atandukanye mu bihugu by’u Burayi na Amerika. Mu mwaka wa 2006 yitabiriye Iserukiramuco ry’amafilime rya Cannes mu gihugu cy’u Bufaransa, muri 2010 yitabira iserukiramuco I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa “Crimes and punishment”.

Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heart Land muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu bijyanye n’ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime “Long Coat”, iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b’abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n’umukinnyi Jimmy Gatete. Muri 2011 yabonye igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heart Land.

Nyuma y’ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, Bamporiki Edouard mu mwaka wa 2013 yatorewe kuba intumwa ya rubanda, abivamo aba Umutahira w’itorero ry’igihugu,nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.

Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y’urudashira na Uwingabire Claudine tariki ya 18 Ukuboza 2010.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#23: Hon Bamporiki, Minisitiri wemeza ko atunze Miliyari!Yanyuze muzihe nzira?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa