skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#24:Urugendo rwa Gen Patrick NYAMVUMBA wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#24 kiribanda ku rugendo rwa Gen Patrick NYAMVUMBA wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko umwanya wa Politiki aheruka akaba yarahawe Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, itari ikiriho ndetse yahise yongera ikazima nawe avuyeho! Ese byagenze gute ngo ahabwe Minisiteri itari ikiriho? Tubane muri iki kiganiro umenye byinshi mu rugendo rwe rwa Gisilikali na Politiki, ibyavuzwe n’ibitaravuzwe!
Amateka ya Gen.Nyamvumba
Gen.Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967. Tariki (...)

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#24 kiribanda ku rugendo rwa Gen Patrick NYAMVUMBA wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko umwanya wa Politiki aheruka akaba yarahawe Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, itari ikiriho ndetse yahise yongera ikazima nawe avuyeho! Ese byagenze gute ngo ahabwe Minisiteri itari ikiriho? Tubane muri iki kiganiro umenye byinshi mu rugendo rwe rwa Gisilikali na Politiki, ibyavuzwe n’ibitaravuzwe!

Amateka ya Gen.Nyamvumba

Gen.Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967. Tariki 23 Kamena 2013 nibwo Gen Patrick Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt. Gen. Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen. Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

General Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

General Patrick Nyamvumba afite ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Nyamvumba yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.

Umwanya w’umugaba w’ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba yari amazeho imyaka itandatu yari yawugiyeho mu 2013 asimbuye Liyetona Jenerali Charles Kayonga.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#24: Gen NYAMVUMBA, byagenze gute ngo ahabwe Minisiteri itari ikiriho na nubu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa