skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#26: Urugendo rwa Col Tom BYABAGAMBA wabaye umurinzi wa Perezida KAGAME imyaka isaga 23 ubu akaba ari gereza

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#26 kiragaruka ku musirikari mukuru Col Tom BYABAGAMBA wabaye umurinzi wa Perezida KAGAME hafi umyaka 23 ubu akaba akatiye imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira uwo yarindaga n’indi 3 yo kwiba telefone ngo yari kumufasha gutoroka.

Sponsored Ad

Byagenze gute ngo umuryango wari ukomeye unatinyitse ujye mu bibazo buri umwe atapfa no gutekereza ndetse bikaba byarajyane n’abandi batari bake!

Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Nyuma y’aho,Byabagamba yarezwe icyaha cyo kwiba telefoni n’umugozi wayo giteganywa n’ingingo ya 165 kigahanishwa iya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018.

Bivugwa ko Byabagamba yafatanywe telefoni ya Samsung Galaxy J2 yinjijwe muri gereza rwihishwa.

Akimara kuyifatanwa, ngo yabajijwe aho yayikuye, asubiza ko ari mu Rukiko rw’Ubujurire ariko ko yayitwaye atayihawe na nyirayo ubwo yari yagiye gusomerwa.Icyaha cyaje kumuhama akatirwa imyaka 3.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#26: Col Tom BYABAGAMBA, yagambaniye gute uwo yarinze imyaka irenga 23?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa