skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#40; Urugendo rwa Politike rwa Amb. MUTSINDASHYAKA Theoneste wahimbwe n’abakene Mutsindamazu

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#40 kiragaruka ku rugendo rwa Politiki rwa Amb. MUTSINDASHAKA Theoneste! Uko Habyarimana yamufunze mu byitso, uko yageze mu Nkotanyi, uko yayoboje Umujyi wa Kigali inkoni y’icyuma abakene bakamuhimba Mutsindamazu.
Imanza za ba La Comette na Mirimo! Imanza no gufungwa ashinjwa kwigwizaho imitungo no kunyereza ibya rubanda! Ibyiza n’ibitaravuzweho rumwe ku Ngoma ze aho yayoboye hose.Muze tubane muri iki kiganiro.
Ambasaderi Mutsindashyaka yavutse ku itariki ya (...)

Sponsored Ad

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#40 kiragaruka ku rugendo rwa Politiki rwa Amb. MUTSINDASHAKA Theoneste! Uko Habyarimana yamufunze mu byitso, uko yageze mu Nkotanyi, uko yayoboje Umujyi wa Kigali inkoni y’icyuma abakene bakamuhimba Mutsindamazu.

Imanza za ba La Comette na Mirimo! Imanza no gufungwa ashinjwa kwigwizaho imitungo no kunyereza ibya rubanda! Ibyiza n’ibitaravuzweho rumwe ku Ngoma ze aho yayoboye hose.Muze tubane muri iki kiganiro.

Ambasaderi Mutsindashyaka yavutse ku itariki ya 24/12/1962 mu mudugudu wa
Musezero, Akagari ka Musezero, Akarere ka Gasabo ho Mujyi wa Kigali.Yashakanye na Mukantaganzwa Donathille, wamenyekanye mu Nkiko Gacaca wagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’umwe mu bari bazwiho gufata ibyemezo bikakaye birimo kuvugurura uyu mujyi, yanabaye Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya yavuye aho yerekeza muri gereza ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

Mutsindashyaka yahawe inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2001 azivaho mu Kuboza 2006, azimazeho imyaka 4 n’amezi 10.

Yamenyekanye mu guhangana n’ibibazo by’imiturire kugeza ubwo bamwe bamuhimbye “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi.

Azwiho gufata ibyemezo bikakaye birimo ibijyanye n’iryo vugurura byatumye bamwe bamunengera imvugo yakoresheje zirimo kwita inzu z’ab’amikoro make muri uyu mujyi “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

Yavuzweho kandi kugusha leta mu gihombo ubwo yafataga icyemezo cyo guhagarika no gusenya inzu y’umunyemari Mirimo Gaspard, bikarangira leta itsinzwe, igategekwa kumwishyura miliyoni 150 Frw.

Mu gihe cye yahanganye bikomeye n’umushotamari Uwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashyaka akawita ‘ikiburazina’.

Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

Mu yindi mirimo yagiye akora yabaye umunyamabanga mukuru muri za minisiteri kuva mu Kwakira 1994 kugeza muri Werurwe 2001, umwanya yamazeho imyaka 6 n’amezi 6.

Mutsindashyaka yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye, aho yigishaga muri College Saint André riri i Kigali, rimwe mu mashuri yisumbuye yari akomeye mu bihe byashize.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Kanama 2020 yagize Mutsindashyaka Théoneste Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Congo Brazzavile).

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#40: MUTSINDASHAKA abanya Kigali bahimbye "MUTSINDAMAZU"! Ntibazamwibagirwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa