skol
fortebet

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#43:Ubuzima bwa Politiki bwa Alfred MUKEZAMFURA umujenosideri wayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

TUBARARIKIYE IKIGANIRO IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#43 kigaruka ku buzima bwa Politiki bwa Alfred MUKEZAMFURA wayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ashinjwa ibyaha bya Jenoside ndetse nyuma Gacaca irabimuhamya akatirwa adahari.
Ese yarinzwe n’iki mu Nteko imyaka 5 yose? Yacitse gute ubutabera? Ubu aba ahe abayeho gute? Ese kuki adashakishwa nk’abandi? Hagati aho Umukobwa we aherutse kugirwa Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.Tubane muri iki kiganiro!
Mukezamfura Alfred wahoze (...)

Mukezamfura Alfred wahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite mu Rwanda yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, ahanishwa igihano cya burundu y’umwihariko.

Bwana Mukezamfura yahamijwe ibyaha byo gushishikariza abantu gukora jenoside, kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Shabakaka wandikaga mu kinyamakuru Kiberinka, kwitwara gisirikare ndetse n’icyaha cyo gutanga imbunda.

Mu kumuhamya ibyo byaha urukiko rwashingiye ku bimenyetso bitandukanye. Ibyo birimo ubuhamya bwatanzwe n’umunyamakuru wahoze ari uwa RTLM, Valerie Bemeriki, ufunzwe. Rwashingiye kandi ku nyandiko Mukezamfura yasohoye mu kinyamakuru cya Leta, IMVAHO, numero 1046, yasohotse mu kwezi kwa 4 mu mwaka w’ 1994 . Yari umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru.

Nyuma ya Jenoside, Mukezamfura Alfred, yakoze muri komisiyo yateguye itegekonshinga. Yayoboye ishyaka rya PDC, aba Depite, nyuma ayobora inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Yarangije manda ye mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2008.

Yahunze igihugu abeshya ko agiye kwivuza mu Bubiligi mu ntangiriro z’umwaka wa 2009. Urubanza rwe rwaburanishijwe mu rwego rwa mbere mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009.

Alfred MUKEZAMFURA! Umujenosideri wayoboye Inteko akarangiza Manda //IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#43

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa