skol
fortebet

Ibyaranze Nyakwigendera Joseph Habineza muri politiki y’u Rwanda nuko yahuye na Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda mu bihe bitandukanye,yaraye atabarutse ahitanwe n’uburwayi mu gihugu cya Kenya bitera benshi intimba cyane ko yakundaga gusabana n’abandi.
Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.
Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.
Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, yabyaranye na Justine Kampororo.
Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse (...)

Sponsored Ad

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda mu bihe bitandukanye,yaraye atabarutse ahitanwe n’uburwayi mu gihugu cya Kenya bitera benshi intimba cyane ko yakundaga gusabana n’abandi.

Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.

Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, yabyaranye na Justine Kampororo.

Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

Amb.Habineza yari umuntu ukunda gusetsa kandi yisanzuraga mu byo yavugaga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye i n’umunyamakuru Fred Muvunyi kigatangazwa bwa mbere n’ikinyamakuru cyahoze cyitwa IZUBA RIRASHE,Amb.Habineza Joseph yagarutse ku buzima bwe muri rusange by’umwihariko yibanda kuri Politike.

Muri iki kiganiro twisunze ikindi kinyamakuru cyatangaje iyi nkuru Popote.rw,tugiye kugaruka ku buzima bw’uyu munyapolitiki wisanzuraga ku bantu bose ndetse agakundwa n’urubyiruko cyane.

Joseph Habineza yavuze ko yahuye bwa mbere na Perezida Paul Kagame tariki 03 Mata 1994, ku Mulindi ahari ibirindiro bikuru by’ingabo za RPA Inkotanyi.

Ndetse ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Joseph Habineza, yari yicaranye na Major General Paul Kagame barimo kureba Igikombe cy’Afurika.

Umubonano wabo waje ukurikira ibihe bikomeye Habineza yari amaze kunyuramo nyuma yaho tariki ya 28 Mutarama 1994 yateguye umukino wa Volley Ball wahuje abasirikare ba RPF n’urubyiruko rw’i Nyamirambo.

Ni umukino wakurikiwe n’abantu ngo ‘basaga 10.000’ harimo abasirikare bakuru ba Habyarimana ndetse n’abasirikare ba LONI (MINUAR) na bo bari baje kwirebera.

Uyu mukino warakaje bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bituma bafunga Habineza Joseph umunsi wose i Remera (Ubu hari station ya Polisi-Remera).

Amaze kurekurwa, Habineza yamaze amezi abiri ari mu kazi ke (Yakoreraga Blarirwa icyo gihe) ariko yumva afite impungenge z’Umutekano we, byaje kumuviramo guhungira mu birindiro bya RPA – Ku Murindi tariki 03 Mata 1994.

Imikino ya Gicuti yateguye igahuza urubyiruko cyane rw’i Nyamirambo n’abasirikare ba RPA/RPF yatumye agirana ubucuti n’abasirikare bakuru barimo Gen. Charles Kayonga, Gen. Rudakubana Charles, Gen. Mushyo Kamanzi n’abandi banyapolitiki.

Uyu munyapolitike utaragiraga ishyaka abarizwamo,yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko umuco na siporo muri Nzeri 2004.

Avuga uko yahamagawe kuba Minisitiri,Amb.Habineza yagize ati "

“Rimwe nari i Nairobi mu biruhuko bambwira ko Afande (Perezida Kagame) anshaka; ndibaza nti aranshakira iki koko? Icyo gihe His Excellency ( Perezida Kagame) yampamagaye ngiye kwegura muri Bralirwa [09/2004].Nahamagawe na Musoni James, nibwiye ko Musoni ashaka kumpa akazi muri Rwanda Revenue, [duhuye] numva nta kintu na kimwe ambwira cy’akazi ahubwo anganiriza ibintu bya politiki, nyuma arambwira ngo simve i Kigali ngo hari abandi bashaka ko tuganira nimugoroba, bwaje kwira nta muntu umpamagaye.

Umunsi wakurikiyeho mu gitondo, mbona nimero itazwi [Unknown number] barambwira ngo hano ni muri State House (mu Rugwiro aho Perezida Kagame akorera), nti yampayinka!!! Barambwira ngo Afande [Perezida Kagame] aragushaka, ube standby (witegure), hashize akanya [General] Kazura [Yari umujyanama wihariye wa Perezida] arampamagara arambwira ngo ‘ikoti ryawe ryiza uritegure afande aragushaka’… nyuma naje kujya muri state house turaganira [na Perezida] ndi kumwe na Musoni James nyuma arambwira ati nasanze ari wowe wasimbura Robert Bayigamba, ambwira ibyo nzaba nshinzwe hanyuma tariki 28/09/2004 nibwo babitangaje…”

Minisitiri Joseph Habineza,yavuye muri Minisiteri y’Urubyiruko,umuco na Siporo yeguye muri Gashyantare 2011,yeguye kubera amafoto yashyizwe hanze ari kumwe n’abakobwa.

Amb.Habineza yabwiye Popote.rw ko yababajwe bikomeye n’aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko ibyamubayeho byamubereye isomo rikomeye mu buzima.

Ati“Mbere na mbere byabonywe n’umuhungu wanjye, arambwira ngo ninkureho facebook account yanjye kuko hari umuntu urimo gushyiraho amafoto ari ‘scandal’ ariko ndebye amafoto mbona ntanayibuka, nyuma nibuka ko hari igihe nigeze gutumirwa muri Party (Ibirori) abakobwa banyuzuraho ngo twifotoze.

Numvaga ari ibintu bisanzwe, amafoto ubwayo ntacyo yari atwaye; inkuru yanditswe ni yo yanteye umujinya, article yaciye kuri le prophete, yarimo kwangiza isura yanjye, bavuga ngo twararenzwe ngo hari uwo natereye umukobwa Sida…shyiiii umwanda gusa….

Uwari Perezida wa Sena ni we wabanje kumpamagara (Biruta) ambaza niba nabonye ibimvugwaho mubwira ko nabibonye, ati "ese urimo gukora iki?,Arambwira ati; byaba byiza ubimenyesheje boss [Perezida Kagame] mbere y’uko abimenya.Nahise mpamagara Ines [Mpambara] nsanga na we yabibonye, musaba kubibwira Boss [Nawe] ati; ariko wamwandikira ukamusobanurira, ni uko ndabikora musobanurira ko harimo montage [gukabya] kandi ko n’amafoto ari ayo muri 2008 … ariko inkuru yari itarasohoka, isohotse mpamagara Minisitiri w’Intebe na we ati ngwino ku biro byanjye ni uko njyayo mubwira ko nshaka kwegura, maze ambwira ko nandikira Perezida mbimunyujijeho, nuko nsubira ku biro ndayandika mpita nyimuha…”

Muri Kanama 2011 kugeza Nyakanga 2014,Amb.Joseph Habineza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Muri Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.

Agaruka ku kugaruka kwe muri Guverinoma bigashimisha benshi,Amb.Joseph Habineza yagize ati "Nari ambasaderi kandi ntawaba ambasaderi ubuzima bwose, gusa numvaga nzakora nk’imyaka itanu ndi ambasaderi hanyuma nkisubirira muri Private business ariko byarantunguye kuko ntari mbyiteze.

Numvaga ngize imyaka 50 ngomba gutangira gutegura kujya mu zabukuru ariko nabiketse mbonye bahinduye guverinoma, hari kuwa gatatu bavanyeho Minisitiri w’intebe noneho mbona kuri za Twitter; ndavuga nti c’est pas possible, nabonaga Murekezi twabanye muri guverinoma bwa mbere kandi numva ko na Cabinet yose ihinduka…uwo mugoroba Secretariat ya RPF irampamagaye, barambwira ngo reka tuguhe Ngarambe (Umunyamabanga mukuru wa RPF) muvugane…[Ku mutima] nti yampayinka!!! Ambaza niba ndi i Kigali, nti “oya” ndi Nigeria, ambaza niba nahita mugeraho, buracya kuwa kane bashyiraho Guverinoma ndi muri Nigeria numva basomye izina ryanjye…”

Ubwo Amb.Habineza yasubizwaga muri Guverinoma(Nyakanga 2014), Joseph Habineza yishimiwe bidasanzwe n’abanyapolitike bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi n’abari bagize Guverinoma nshya.

Abajijwe uko yakiriye kumva mu nteko yose bishimye agaruwe muri Guverinoma,Amb.Habineza yagize ati “Jyewe nabaye surprised (Naratunguwe) ntabwo nari nzi ko abantu banyishimira kuriya, narumiwe, byarantangaje cyane ariko ndavuga nti; iyi ni challenge ya hatari! Kuko Urukundo n’urwango ni ibintu byegerana cyane, bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Naravuze nti muzambabarire ntimuzangenze nkuko Abayuda bagize Yezu, baramwishimiye basasa imyenda yabo hasi ariko ni nabo bamubambye…”

Amb.Joseph Habineza wari inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga,yabonye impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI muri 2019,Amb.Joe Habineza yagize ati “Njyewe nkunda ibibazo kuko iyo ibibazo bije ushaka ibisubizo.”

Yavuze ko umuntu adakwiriye guhora arakaye kuko bisazisha umuntu vuba, gusa yongeyeho ko mu kazi ukwiriye kugira igitsure rimwe na rimwe.

Amb.Habineza Joe yavuze ko nta muntu ukwiriye gucika intege kuko ibiba mu buzima ari isomo. “Mu gihe ukiriho ntukihebe kandi buri munsi wose haranira kunguka ikintu gishya.”

Mu buzima busanzwe Joseph Habineza yakundaga Siporo cyane cyane agakina Tennis, yari Umufana w’ikipe ya Arsenal.


Amb.Joseph Habineza n’umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa