
Ibyavuye mu ibarura rusange riheruka gukorwa mu mwaka ushize, biteganyijwe gushyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha, mu nama y’igihugu y’umushyikirano igiye kuba ku nshuro yayo ya 18.
Ibyavuye mu ibarura rusange riheruka gukorwa mu mwaka ushize, biteganyijwe gushyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha, mu nama y’igihugu y’umushyikirano igiye kuba ku nshuro yayo ya 18.
Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko gifite amakuru yizewe ko ibyavuye muri ririya barura riheruka gukorwa, ngo bikubiye muri raporo ndende igizwe n’amapage 130.
Iyi raporo ikubiyemo amakuru arebana n’imibereho y’abanyarwanda ndetse n’ibipimo bigaragaza ubukungu bw’abaturage, amashuri bize, abafite amazi n’amashanyarazi, telefoni, abafite akazi n’abashomeri, abafite amazu yabo bwite n’abakodesha n’ibindi.
Ni raporo kandi igomba no kugaragaza ibipimo by’ukwiyongera kw’abaturage nibura kugeza mu 2050.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana bimwe mu byavuye muri iyi raporo, ariko abenshi bafite amatsiko yo kumenya umubare wa nyawo w’abanyarwanda muri iki gihe.
Raporo nk’iyi iheruka mu 2012 yagaragaje ko muri icyo gihe abanyarwanda bari kuri miliyoni 12.
Imibare mishya ikazamenyekana mu nama y’umushyikirano iteganijwe kuba tariki ya 27 na 28 z’uku kwezi, ni ikuvuga kuwa mbere no kuwa kabiri mu cyumweru gitaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *