Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame
Yanditswe: Monday 11, Sep 2023
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nzeri 2023, yize ku ngamba zo kubaka ubukungu burambye muri iki gihe bwugarijwe n’ibibazo ku isi hose.
Ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya mbere Kanama 2023.
2.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:
• Imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2024A
• Uburyo u Rwanda ruteganya kwinjira ku isoko rya carbon hagamijwe gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
• Imyiteguro y’u Rwanda yo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubuhinzi rizabera i Doha muri Qatar kuva ku itariki ya 2 Ukwakira 2023 kugeza ku ya 28 Werurwe 2024.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:
• Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko no 007/2019 ryo ku wa 13/04/2019, rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe iby’indege za gisiviri.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Hongiriya y’Ubucuruzi bw’ibisohoka n’ibyinjira mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo yo kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Karenge.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
• Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka by’Uturere twa Gicumbi, Gisagara, Huye, Muhanga na Nyagatare.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye urutonde rw’umurage ndangamuco ufatika, uburyo bwo kuwukoresha no kuwubyaza inyungu.
• Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yo mu rwego rwa tekiniki agenga ingero n’ibipimo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Andrew Onalenna Sesinyi ahagararira Repubulika ya Botswana mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner afite icyicaro i Nairobi.
6.Mu bindi:
• Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:
o Ku Itariki ya 21 Nzeri 2023, mu Rwanda hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Uwo munsi uzitabirwa n’urubyiruko, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa.
o Kuva ku itariki ya 15 Nzeri kugeza ku ya 28 Ukuboza 2023, mu turere twose tw’igihugu hateganyijwe Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi ruzitabirwa n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022-2023.
• Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na IRCAD France hamwe na IRCAD Africa, hazatangizwa ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda, ari na ryo rya mbere ku mugabane wa Afurika, ry’Ikigo cyo mu Bufaransa kizobereye mu guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abaganga mu kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bikorewe i Kigali ku wa 11 Nzeri 2023.
Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *